Umuhanzikazi Spice Diana yahaye inama y’ingenzi ku nshuti ye y’akadasohoka, umunyamuziki Chosen Becky, uy’uburyo yashinga neza urugo rugakomera.
Spice Diana yasabye inshuti ye kwitondera igeso zitari nziza no kwicisha bugufi imbere y’umugabo we, kuba umwizerwa no kumya icyo umugabo akunda cyane ko aribyo bigira abashakanye, kuko ari umwe mu musingi ukomeye w’abashakanye.
Yavuze ati: “Nshiti yanjye Becky ndagusaba kugira umutima wicishije bugufi, ukubaha umugabo wawe n’umuryango ushatsemo ndetse ukumva neza umugabo wawe.”
Umuhanzikazi wo muri Source Management nawe yamugiriye inma yo kugira ibanga ibibera mu rugo, cyane ko kugira ibanga ry’urugo ari ingenzi hagati y’abashakanye, cyane cyane ibyakorewe hagati yabo uko ari babiri kuko bifasha kubungabunga umunezero wabo.

Nk’uko Spice Diana abisobanura, abantu bo hanze kenshi bagira ishyari ry’ibyishimo biboneka mu muryango w’undi, bityo bikaba ngombwa ko ababana barinda ituze n’amahoro yabo birinda icyabahu ngabanyiriza umunezero wabo.
Yagize ati: “Ugomba no kugira ibanga ku bintu bimushimisha mu rugo, kuko abantu bo hanze atari beza. Hari abanga kubona abandi bishimye cyangwa bari mu buzima bwiza.”
Spice Diana yasozereje ku ijambo ryuje ibyishimo n’ibyiringiro no kwizera, yemeza ko Imana yabahuje ari na Yo izakomeza kubayobora no kurinda urugo rwa Becky n’uwo bashakanye.
Ibi Dpice Dian yabivugiye mu birori by’ubukwe bw’uyu muhanzikazi Chosen Becky bwabaye ku munsi wo kuwagatandatu washize.








