Jason Derulo uri mu baririmbyi bakora injyana ya R&B bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahishuye ko ajya agorwa no kwemera ko agize imyaka 37 akiri ingaragu.
Jason Derulo wamenyakanye mu ndirimbo nka “Talk Dirty,” “Whatcha Say,” na “It Girl”, yavuze ko yakuranye inzozi zo gushaka umugore akiri muto, ashimangira ko amasomo yakuye mu by’urukundo ari yo yatumye atinda gushaka.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana na Graham Bensinger.
Jason Derulo yakomeje avuga ko ibyo yanyuzemo byahinduye uko yatekerezaga urushako. Yavuze ko yabonye abantu benshi batandukana, bimutera ubwoba bwo kwiyemeza gufata icyemezo cyo gushaka umugore.
Ati “Nagiye ntekereza ko nzashaka abakobwa benshi mu bo naterese. Nta na rimwe nigeze ntekereza ko nzageza imyaka 37 nkiri ingaragu. Gusa ku rundi ruhande nabonye byinshi, nabonye abagore basiga abo bashakanye mu kabyiniro bagakurikira abandi basore. Byinshi narabibonye.”
Umubano wihariye wa Jason Derulo wamenyekanye cyane ni ubwo yari mu rukundo na Jordin Sparks kuri ubu wamaze gushaka no kubyara, nyuma y’uko batandukanye mu 2014.
Mu 2021 Jason Derulo yabyaranye na Jena Frumes bakundanaga, ariko baza gutandukana nyuma y’amezi atanu babonye uyu mwana wabo w’umuhungu.








