• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Friday, March 6, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Sheilah Gashumba yasabye urubyiruko kureka ibiyobyabwenge

MUNYANKINDI Alphonse by MUNYANKINDI Alphonse
February 4, 2026
Reading Time: 1 min read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Umunyamideri akaba n’umushyushyarugamba wo muri Uganda, Sheilah Gashumba, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gutanga ubutumwa bukomeye bugenewe urubyiruko, abasaba kureka kwitwaza ibibazo by’ubuzima bagahitamo inzira y’ibiyobyabwenge n’ibisindisha.

Ubu butumwa yabunyujije ku rukuta rwe rwa Snapchat, aho yasabye cyane cyane urubyiruko kwiga guhangana n’ukuri k’ubuzima aho guhunga ibibazo bifashishije ibisindisha.

Sheilah yagaragaje ko ubuzima budahora bworoshye, ko hari ibihe bigorana, ariko ko umuntu akwiriye kwiga kwikorera umutwaro we aho guhora ategereje ubufasha bw’abandi.

Yibukije urubyiruko ko abantu badahora biteguye gufasha, bityo ko kwiyubaka no kugira umutima ukomeye ari ingenzi mu rugendo rw’ubuzima. Yabasabye gutoza imitima yabo gukomera, bakareka kumva ko ubuzima bugomba guhora buboroheye.

Yagize ati: “Iyo uguye, ugomba kwiga guhaguruka ku bwawe. Ntabwo buri munsi uba Noheli. Hari igihe ubuzima buba bugoye cyane, ariko ntukigere wiheba.”

Sheilah yanenze imyitwarire ya bamwe mu rubyiruko bihutira kwisindisha cyangwa gukoresha ibiyobyabwenge nk’aho ari umuti w’ibibazo. Yashimangiye ko ibyo atari igisubizo, ahubwo ko byangiza ubuzima kurushaho.

Yasabye urubyiruko kureba kure, rukiyegurira ejo hazaza harwo, rugashyiraho intego zo kubaho neza mu minsi iri imbere aho kwibera mu byangiza ubuzima bwabo.

Uyu munyamideri yanagarutse ku kamaro ko kwita ku buzima bwo mu mutwe, avuga ko ari ingenzi cyane cyane ku rubyiruko rukunze guhura n’ibibazo byinshi birimo ibikomere by’amarangamutima n’igitutu cy’ubuzima bwa buri munsi.

Ubu butumwa bwa Sheilah buje mu gihe hashize iminsi micye humvikanye inkuru y’inshuti ye ya hafi, Gloria Njuba, na we uzwi mu byo kwakira abantu mu tubari (hosting), uvugwa ko yirukanwe muri kamwe mu tubari two mu Mujyi wa Kampala kubera kunywa ibisindisha birenze urugero.

Abakurikiranira hafi imyidagaduro yo muri Uganda babona ko ubutumwa bwa Sheilah bufite aho buhuriye n’ibi byabaye kuri inshuti ye, ndetse ko bushobora kuba bugamije gukangurira urubyiruko kwigira ku makosa y’abandi no gufata imyanzuro irengera ubuzima bwabo.

Share2Tweet1Send
Previous Post

Zuchu yateye urwenya asaba Diamond kumwishyurira operasiyo yo kongera amabere

Next Post

Dr Ron Kenoly, umuyobozi wo kuramya yitabye Imana Ku myaka 81

MUNYANKINDI Alphonse

MUNYANKINDI Alphonse

IZINDI NKURU WASOMA

Eddy Kenzo yasobanuye impamvu atiyiriza mu kweze kwa Ramadhan

Eddy Kenzo yasobanuye impamvu atiyiriza mu kweze kwa Ramadhan

by Alex RUKUNDO
4 hours ago

Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje impamvu atari kwiyiriza nk’abandi bisilam mu kwezi gutagatifu kwa Ramadhan, avuga ko afite...

“Kuririmba mu gikuyu n’icyongereza n’ibintu byirikora sinjye ubihitamo” – Karelina

“Kuririmba mu gikuyu n’icyongereza n’ibintu byirikora sinjye ubihitamo” – Karelina

by Alex RUKUNDO
5 hours ago

Umuhanzi w’Umunya-Kenya Karelina ari kwiyubaka buhoro buhoro mu ruhando rw’umuziki, aho akoresha ururimi rw’Igikuyu n’Icyongereza mu buryo bugaragara nk’ubutateguwe, ahubwo...

“Black Card Sundays” igiye gutangira i Kampala

“Black Card Sundays” igiye gutangira i Kampala

by MUNYANKINDI Alphonse
9 hours ago

Urukundo rw’ibirori n’imyidagaduro muri Kampala rugiye kongererwa indi gahunda nshya yiswe “Black Card Sundays”, igiye gutangirira muri Vanquish Lounge, ahahoze...

Next Post
Dr Ron Kenoly, umuyobozi wo kuramya yitabye Imana Ku myaka 81

Dr Ron Kenoly, umuyobozi wo kuramya yitabye Imana Ku myaka 81

U Rwanda rugiye kubona urukingo  rwa SIDA

U Rwanda rugiye kubona urukingo rwa SIDA

Eddy Kenzo yasobanuriye impamvu atitabiriye Grammy

Eddy Kenzo yasobanuriye impamvu atitabiriye Grammy

Eddy Kenzo yasobanuye impamvu atiyiriza mu kweze kwa Ramadhan
Imyidagaduro

Eddy Kenzo yasobanuye impamvu atiyiriza mu kweze kwa Ramadhan

by Alex RUKUNDO
March 6, 2026
“Kuririmba mu gikuyu n’icyongereza n’ibintu byirikora sinjye ubihitamo” – Karelina
Imyidagaduro

“Kuririmba mu gikuyu n’icyongereza n’ibintu byirikora sinjye ubihitamo” – Karelina

by Alex RUKUNDO
March 6, 2026
“Black Card Sundays” igiye gutangira i Kampala
Imyidagaduro

“Black Card Sundays” igiye gutangira i Kampala

by MUNYANKINDI Alphonse
March 6, 2026
Umunyarwanda yatorewe kuyobora Anglican ku isi
Iyobokamana

Umunyarwanda yatorewe kuyobora Anglican ku isi

by MUNYANKINDI Alphonse
March 6, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.