Umuhanzikazi w’icyamamare muri Uganda Sheebah Karungi, yatangaje ko yagiye muri prodacast, aho yavuze ko azajya akora ikiganiro yise ‘Let’s Talk About It.’
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze ku wa kabiri taliki ya 02 Gashyantare 2026, aho uyu muhanzikazi wiyita Queen Karma yatangaje ko igice cya mbere (Episode One) cy’ikiganiro yari amaze imyaka itari mike ateguza ko kigiye gutangira vuba.
Iki kiganiro cyiswe Let’s Talk About It kizajya kiba gikubiyemo ibiganiro bitandukanye, kandi bikubiyemo kuvuga ukuri gusa, ndetse rimwe na rimwe bikaba bizajya bigira ababyumva , ariko nanone ari ngenzi ko bivugwa. Kandi Lest’s Talk About It, izahuza bantu batandukanye bazajya bava mu nzego zinyuranye.
Karungi yagize ati: “Ibiganiro twahoraga tubateguza… ubu njyewe ngiye kubishira mu bikorwa (kubivuga mu ijwi riranguruye). Nta gushidikanya. Nta nuguta umwanya. Bishobora kutoroha, ariko ni ingenzi cyane! Hari hashize imyaka ibiri mvuga nti ‘Let’s talk about it.’ Ubu noneho ndabivuga nshize amanga.” @letstalkaboutitug.igice cya mbere cy’iki kiganiro kirasoka vuba!”
Sheebah asanzwe azwiho gushyigikira no guharanira uburenganzira bw’abagore, kandi benshi biteze ko iyi podcast izaba urubuga azifashishamo gukomeza kuvuga no gutanga bimwe mu bibazo bireba abagore n’abandi muri rusange.







