Inkuru ya Paul Mackenzie, umuvugabutumwa washinze idini rya Good News International Church muri Kenya, ikomeje kuba igikomere gikomeye ku iyobokamana muri Afurika.
Mu gihe akurikiranyweho uruhare mu rupfu rw’abantu basaga 400 babonetse mu ishyamba rya Shakahola, hiyongereyeho n’abandi 52 babonetse mu byobo rusange ahitwa Kwa Binzaro.
Iyi dosiye yazamuye ibibazo bikomeye ku nshingano z’abayobozi b’amadini n’imikorere y’amadini yigenga.
Mackenzie ashinjwa gushishikariza abayoboke be kwiyicisha inzara, ababwira ko ari bwo buryo bwo “gusanga Yesu mu ijuru” mbere y’uko isi irimbuka.
Ibi byatumye benshi, barimo n’abana, batakaza ubuzima bwabo mu buryo bubabaje, abandi bagatabarwa barembye.
Mu rwego rw’iyobokamana, iyi nkuru ituma abantu bongera kwibaza ku ruhare rw’inyigisho z’ubuhezanguni mu matorero amwe n’amwe.
Ese ni hehe umurongo utandukanya ukwizera gukomeye n’inyigisho ziyobya?
Ni gute abayoboke bashobora kurindwa inyigisho zibaganisha ku byemezo bishobora kubashyira mu kaga?
Abasesenguzi mu by’iyobokamana bavuga ko ikibazo atari ukwizera ubwako, ahubwo ari ugukoresha nabi ijambo ry’Imana hagamijwe kugenzura no kuyobya abantu.
Iyo umuyobozi w’idini yihaye ububasha burenze, adafite igenzura cyangwa ubunyamwuga mu gusobanura inyigisho za Bibiliya, bishobora gutuma abayoboke bemera ibyo babwiwe byose batabanje kubitekerezaho cyangwa kubigenzura.
Ikindi cyagarutsweho ni uruhare rw’inzego za Leta mu kugenzura no gukurikirana imikorere y’amadini.
Muri Kenya, iyi dosiye yatumye hatangira ibiganiro ku gukaza amategeko agenga amadini yigenga, hagamijwe kurinda abaturage inyigisho zishobora kubashyira mu kaga.
Ku wa 11 Gashyantare 2026, Mackenzie n’abo bareganwa barindwi bitabye urukiko ku byaha bishya birimo ubwicanyi, kurema umutwe ugamije gukora ibyaha byateguwe, ndetse n’ibyaha bifitanye isano n’ubuhezanguni.
Ubushinjacyaha bwavuze ko hari inyandiko zagaragaye zigaragaza ko ibikorwa byakomeje no mu gihe Mackenzie yari afunzwe.
Ku bakirisitu n’abandi bose bafite ukwizera, iyi nkuru ni isomo rikomeye ryo gushishoza.
Iyobokamana rigamije kubaka no gukiza, si irigamije gusenya no kwambura ubuzima.
Abayoboke basabwa guhora bashishoza, gusoma no gusobanukirwa inyigisho, ndetse no kugira umuco wo kubaza no kugisha inama aho bibaye ngombwa.
Inkuru ya Shakahola isigaye ari impuruza ku muryango nyarwanda n’uw’Afurika muri rusange: ukwizera ni ingenzi, ariko gukoresha ubwenge no kugenzura inyigisho ni bwo burinzi bwa mbere bwo kurinda ubuzima.








