Urukiko rwo mu Bufaransa rwaciriye urubanza uwahoze ari umujyanama w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena, Sébastien G., igifungo cy’umwaka umwe usubitse, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gufotora mu majipo y’abagore batabizi.
Umwanzuro wafashwe ku wa 17 Gashyantare 2026, urukiko rwemeje ko uyu mugabo yari afite imyitwarire mibisha yo gufotora abagore batabizi, harimo n’abo bakorana muri Sena, maze akabika ayo mafoto.
Ikibazo cyagaragaye mu 2023 ubwo abakozi bakorana na Sébastien G. bahuye na ‘hard drive’ iriho amafoto arenga 1800.
Aya mafoto yerekana bice by’ibanga by’abagore, bigaragara ko yabafotoraga mu ruhame, mu mihanda, no mu nyubako z’inteko ishinga amategeko, kenshi bambaye ijipo batabizi ko yabafotoye
Ikimenyetso gikomeye cyagaragaye ni uko muri ayo mafoto harimo n’ay’uwahoze akundana na Sébastien G., bigaragara ko yabafotoraga nta bwisanzure babihishe.
Bikimenyekana, uyu mugabo yahise ajyanwa imbere y’urukiko, avanwa burundu muri Sena. Mu rukiko yisobanura avuga ko atari agamije guhohotera umuntu, ahubwo yumvaga gusa ashaka “gukusanya amafoto yerekana ubwiza bw’abagore.” Ibi bisobanuro bye byatewe ishoti, urukiko rumwemeza icyaha.
Uyu mugabo yasabiwe kandi kujyanwa mu baganga b’inzobere mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, kugira ngo ahabwe ubufasha bwihariye.
Ibi bikorwa bya Sébastien G. byateje umujinya mu Bufaransa, cyane cyane mu gihe isi yose ikomeza kurwanya guhohotera rikorerwa abagore no kubinjirira mu buzima bwite bwabo.








