Ruti Joël yateguje ubukwe n’umukunzi we, ariko akomeza kugumana amwe mu mabanga
Umuhanzi Ruti Joël, uzwi cyane mu njyana gakondo, yatangaje ko yitegura kurushinga n’umukunzi we, nubwo yirinze gutangaza byinshi ku bijyanye n’igihe nyirizina ubukwe buzabera.
Mu kiganiro yatangiye kuri radiyo B&B FM-Umwezi, mu kiganiro BB2to6, Uyu musore yahamije ko afite inkumi bakundana, ndetse ko urukundo rwabo rugeze ahantu hihariye. Yagize ati:
“Umugore na we ni vuba […] arahari narakunze, ndakundwa. Waririmba Musomandera ntihagire ugukunda? Ndakundwa nanjye, ndahendahendwa, ariko baravuga ngo iryo ni ibanga ryanjye. Gusa arahari!”
Nubwo yatanze ubu butumwa butera amatsiko, uyu musore ntiyigeze atangaza izina ry’uyu mukunzi we cyangwa ngo agire icyo avuga ku itariki y’ubukwe bwabo, yirinda kwerura byinshi ku by’urushako rwe.
Ruti Joël n’urugendo rwe mu muziki
Ruti Joël yatangiye urugendo rw’umuziki mu 2013, ubwo yari umwe mu itsinda rya Gakondo Group, rizwiho guteza imbere umuco n’injyana gakondo y’u Rwanda. Nyuma y’igihe, yafashe icyemezo cyo gukora umuziki ku giti cye, aho yakomeje gukora indirimbo zirata umuco n’amateka y’Abanyarwanda.

Uyu muhanzi yakunze kugaragaza abahanzi bamubereye icyitegererezo, barimo abo bakoranye nka Massamba Intore wamufashije cyane mu rugendo rwe rwa muzika, ndetse n’abandi bahanzi bakomeye mu njyana gakondo barimo Muyango, Sentore Athanase, Rujindiri, Kayirebwa, Jules Sentore, n’abandi bamenyekanye cyane mu guteza imbere injyana gakondo.
Nubwo yakomeje kugumana ibanga ry’ubuzima bwe bw’urukundo, iyi nkuru yatumye benshi bamwifuriza ihirwe mu rugendo rushya rw’ubuzima ari kwitegura.