• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Friday, January 16, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Ruti Joël Yemeje Ko Yitegura Kurushinga: “Arahari, Narakunze, Ndakundwa”

admin by admin
November 26, 2024
Reading Time: 1 min read
A A
Ruti Joel
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Ruti Joël yateguje ubukwe n’umukunzi we, ariko akomeza kugumana amwe mu mabanga

Umuhanzi Ruti Joël, uzwi cyane mu njyana gakondo, yatangaje ko yitegura kurushinga n’umukunzi we, nubwo yirinze gutangaza byinshi ku bijyanye n’igihe nyirizina ubukwe buzabera.

Mu kiganiro yatangiye kuri radiyo B&B FM-Umwezi, mu kiganiro BB2to6, Uyu musore yahamije ko afite inkumi bakundana, ndetse ko urukundo rwabo rugeze ahantu hihariye. Yagize ati:

“Umugore na we ni vuba […] arahari narakunze, ndakundwa. Waririmba Musomandera ntihagire ugukunda? Ndakundwa nanjye, ndahendahendwa, ariko baravuga ngo iryo ni ibanga ryanjye. Gusa arahari!”

Nubwo yatanze ubu butumwa butera amatsiko, uyu musore ntiyigeze atangaza izina ry’uyu mukunzi we cyangwa ngo agire icyo avuga ku itariki y’ubukwe bwabo, yirinda kwerura byinshi ku by’urushako rwe.

Ruti Joël n’urugendo rwe mu muziki

Ruti Joël yatangiye urugendo rw’umuziki mu 2013, ubwo yari umwe mu itsinda rya Gakondo Group, rizwiho guteza imbere umuco n’injyana gakondo y’u Rwanda. Nyuma y’igihe, yafashe icyemezo cyo gukora umuziki ku giti cye, aho yakomeje gukora indirimbo zirata umuco n’amateka y’Abanyarwanda.

Ruti Joel  agiye kurushinga

Uyu muhanzi yakunze kugaragaza abahanzi bamubereye icyitegererezo, barimo abo bakoranye nka Massamba Intore wamufashije cyane mu rugendo rwe rwa muzika, ndetse n’abandi bahanzi bakomeye mu njyana gakondo barimo Muyango, Sentore Athanase, Rujindiri, Kayirebwa, Jules Sentore, n’abandi bamenyekanye cyane mu guteza imbere injyana gakondo.

Nubwo yakomeje kugumana ibanga ry’ubuzima bwe bw’urukundo, iyi nkuru yatumye benshi bamwifuriza ihirwe mu rugendo rushya rw’ubuzima ari kwitegura.

Share2Tweet1Send
Previous Post

Car Free Day: Umunsi w’Imyitozo, Ubuzima Bwiza n’Ubumwe bw’Abaturage

Next Post

Bwa mbere Ibihugu birimo Armenia, Nicaragua, na Luxembourg byohereje Ababihagarariye mu Rwanda

admin

admin

IZINDI NKURU WASOMA

Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy

Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy

by Alex RUKUNDO
20 hours ago

Abakunzi b’imyidagaduro n’urwenya baritegura ijoro ridasanzwe kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Mutarama 2026, ubwo hateganyijwe igitaramo cya Gen Z...

Filime nshya igaruka ku ruhare rw’ubutwari bw’Abarokokeye i Bisesero, igashyira imbere inkuru z’Abanyafurika ubwabo

Filime nshya igaruka ku ruhare rw’ubutwari bw’Abarokokeye i Bisesero, igashyira imbere inkuru z’Abanyafurika ubwabo

by MUNYANKINDI Alphonse
23 hours ago

Hari filime nshya iri gutegurwa igamije gusubiza mu ndorerwamo y’amateka imwe mu nkuru zibabaje ariko zinagaragaza ubutwari bukomeye bwabereye i...

Uganda: Luwilight ukoresha TikTok arashinjwa gutera ubwoba Zuena Kirema umugore wa Bebe Cool

Uganda: Luwilight ukoresha TikTok arashinjwa gutera ubwoba Zuena Kirema umugore wa Bebe Cool

by Alex RUKUNDO
24 hours ago

Mu kiganiro cyatambutse kuri Kasuku live, mugitondo cyo ku ya 14 Mutarama 2026, hatangajwe amakuru avuga ko Lueiligiht, afugiwe kuri...

Next Post
Amb. Patricio Alberto Aguirre Vacchieri wa Chile,

Bwa mbere Ibihugu birimo Armenia, Nicaragua, na Luxembourg byohereje Ababihagarariye mu Rwanda

Abana bakumiriwe ku mbuga nkoranyambaga

Hemejwe itegeko ribuza abadafite imyaka 16 gukoresha imbuga nkoranyambaga.

Rutahizamu Abeddy

Ubuzima n'urugendo rw’Impano ya Biramahire Abeddy Mu Ruhando rw’Umupira w’Amaguru

Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy
Imyidagaduro

Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy

by Alex RUKUNDO
January 15, 2026
Uganda: William Nyombi Thembo yatangaje ko internet izasubiraho nyuma y’amatora
Umutekano

Uganda: William Nyombi Thembo yatangaje ko internet izasubiraho nyuma y’amatora

by Alex RUKUNDO
January 15, 2026
Filime nshya igaruka ku ruhare rw’ubutwari bw’Abarokokeye i Bisesero, igashyira imbere inkuru z’Abanyafurika ubwabo
Amateka

Filime nshya igaruka ku ruhare rw’ubutwari bw’Abarokokeye i Bisesero, igashyira imbere inkuru z’Abanyafurika ubwabo

by MUNYANKINDI Alphonse
January 15, 2026
Uganda: Luwilight ukoresha TikTok arashinjwa gutera ubwoba Zuena Kirema umugore wa Bebe Cool
Imyidagaduro

Uganda: Luwilight ukoresha TikTok arashinjwa gutera ubwoba Zuena Kirema umugore wa Bebe Cool

by Alex RUKUNDO
January 15, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.