• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Saturday, March 7, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Ruti Joël yatangaje ko agiye gusubira mu itorero, Ibihame by’Imana

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
November 17, 2025
Reading Time: 1 min read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Nyuma y’amezi hafi 12 ari mu Itorero Ishyaka ry’Intore, umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo z’agakondo, Ruti Joël, yafashe icyemezo cyo gusubira mu Itorero Ibihame by’Imana, aho yavukiye mu buryo bw’umwuka, avuga ko yahisemo guharanira kubana no gukemura ibibazo aho kubyirengagiza.

Muri Ukwakira 2024 nibwo Ibihame by’Imana byanyuze mu bibazo bikomeye byatumye ritandukana, havukamo irindi torero rishya ryiswe Ishyaka ry’Intore. Ruti Joël hamwe n’abandi bakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana bahise bagana iryo torero rishya, ndetse mu Mutarama 2025 bakorera igitaramo cy’imbonekarimwe muri Camp Kigali.

Nyuma yo kwitekerezaho igihe kinini, Ruti Joël avuga ko yasubiye aho yakuriye mu mwuka kuko adashobora kwiyumvisha ubuzima bwe adahagaze ku mizi ye. Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, yavuze ko gutandukana n’Itorero ryamureze bitamuhaye ituze yagiraga mbere.

Ati: “Nta mpamvu yo kuva mu itorero ryandeze mu butore. Naryikundishirije abandi, nk’undi w’inshuti yanjye Buravan wagiyemo na we, ndaririmbira na Album ye. Nasanze ngomba gusubiramo uko byaba bimeze kose.”

Akomeza avuga ko guhunga ibibazo bitabasha kubikemura, ari yo mpamvu yahisemo kugaruka ngo bifatanye n’abo mu Itorero gukosora ibyatandukanye. “Nta hantu hataba ibibazo. Nashatse kubisiga inyuma nsanga ntacyo byamfasha. Nari ngomba kugaruka tukabikemura ubuzima bugakomeza,” yavuze.

Icyakora, kugira ngo yemererwe byuzuye gusubira mu Ibihame by’Imana, Ruti asobanura ko yasabye imbabazi kandi zikarindwa. Yagize ati: “Naricujije, barampanira, barambabarira. Nta kintu kimeze neza nko kugaruka mu rugo nk’umwana wasubiranywe na Se.”

Uyu muhanzi unazwi ku murage we w’indirimbo zisanzwe z’agakondo, yemeje ko azifatanya n’Itorero mu gitaramo cy’Umujyi wa Kigali gifatanyije na MTN, kizabera muri BK Arena ku wa 22 Ukuboza 2025.
Uretse guhagararira Itorero, azanagira umwanya we ku giti cye nk’umuhanzi wigenga.

Ati: “Mu gitaramo, nzaririmba nka Ruti Joël mu ngeri zitandukanye, ariko nanahamiriza mu Itorero nk’uko bisanzwe, nka Rumata Miheto.”

Share2Tweet1Send
Previous Post

David Lutalo yikomye abasebya Eddy Kenzo nyuma yo guhabwa igihembo cya Grammy

Next Post

Uburyo bwo kuboneza urubyaro n’akamaro  kabwo mu buzima bw’umuryango

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

Eddy Kenzo yasobanuye impamvu atiyiriza mu kweze kwa Ramadhan

Eddy Kenzo yasobanuye impamvu atiyiriza mu kweze kwa Ramadhan

by Alex RUKUNDO
18 hours ago

Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje impamvu atari kwiyiriza nk’abandi bisilam mu kwezi gutagatifu kwa Ramadhan, avuga ko afite...

“Kuririmba mu gikuyu n’icyongereza n’ibintu byirikora sinjye ubihitamo” – Karelina

“Kuririmba mu gikuyu n’icyongereza n’ibintu byirikora sinjye ubihitamo” – Karelina

by Alex RUKUNDO
18 hours ago

Umuhanzi w’Umunya-Kenya Karelina ari kwiyubaka buhoro buhoro mu ruhando rw’umuziki, aho akoresha ururimi rw’Igikuyu n’Icyongereza mu buryo bugaragara nk’ubutateguwe, ahubwo...

“Black Card Sundays” igiye gutangira i Kampala

“Black Card Sundays” igiye gutangira i Kampala

by MUNYANKINDI Alphonse
22 hours ago

Urukundo rw’ibirori n’imyidagaduro muri Kampala rugiye kongererwa indi gahunda nshya yiswe “Black Card Sundays”, igiye gutangirira muri Vanquish Lounge, ahahoze...

Next Post
Uburyo bwo kuboneza urubyaro n’akamaro  kabwo mu buzima bw’umuryango

Uburyo bwo kuboneza urubyaro n’akamaro  kabwo mu buzima bw’umuryango

True Love ya The Ben Yanditse Amateka: Uko Abanyarwanda Bahesheje Ishema Muziki w’Akarere

True Love ya The Ben Yanditse Amateka: Uko Abanyarwanda Bahesheje Ishema Muziki w’Akarere

Hateguje impinduka zikomeye mu birori bya ‘Zacu Gala’

Hateguje impinduka zikomeye mu birori bya ‘Zacu Gala’

Eddy Kenzo yasobanuye impamvu atiyiriza mu kweze kwa Ramadhan
Imyidagaduro

Eddy Kenzo yasobanuye impamvu atiyiriza mu kweze kwa Ramadhan

by Alex RUKUNDO
March 6, 2026
“Kuririmba mu gikuyu n’icyongereza n’ibintu byirikora sinjye ubihitamo” – Karelina
Imyidagaduro

“Kuririmba mu gikuyu n’icyongereza n’ibintu byirikora sinjye ubihitamo” – Karelina

by Alex RUKUNDO
March 6, 2026
“Black Card Sundays” igiye gutangira i Kampala
Imyidagaduro

“Black Card Sundays” igiye gutangira i Kampala

by MUNYANKINDI Alphonse
March 6, 2026
Umunyarwanda yatorewe kuyobora Anglican ku isi
Iyobokamana

Umunyarwanda yatorewe kuyobora Anglican ku isi

by MUNYANKINDI Alphonse
March 6, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.