• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Friday, January 16, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Ikoranabuhanga

RURA n’abafatanyabikorwa batangije “BIME AMATWI” mu guhashya uburiganya bwo kuri telefoni.

Joe sure GASORE by Joe sure GASORE
August 5, 2025
Reading Time: 1 min read
A A
BIME AMATWI Ubukangurambaga

BIME AMATWI Ubukangurambaga

Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Kigali, tariki ya 5 Kanama 2025 – Urwego Ngenzuramikorere (RURA), ku bufatanye na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Polisi y’u Rwanda, hamwe n’ibigo by’itumanaho birimo MTN Rwanda na Airtel Rwanda, ndetse na KT Rwanda Networks, batangije ubukangurambaga bushya bise “BIME AMATWI” bugamije kurwanya no gukumira ubujura n’ubushukanyi bukorwa hifashishijwe SIM card n’ikoranabuhanga muri rusange.

Intego nyamukuru y’ubu bukangurambaga:

  • Kwigisha no gukangurira abaturage uburyo bushya bwifashishwa n’abatekamutwe mu kwiba amafaranga binyuze muri telefoni.
  • Gutanga amakuru y’uko abantu barinda konti zabo, SIM cards zabo, ndetse n’uburyo bwo kwirinda guhamagarwa n’abantu biyita abakozi b’ibigo bitandukanye (phishing & spoofing).
  • Guhamagarira inzego zose n’abaturage kugira uruhare mu kurandura ubu bushukanyi bwifashisha ikoranabuhanga.

Icyo “BIME AMATWI” bisobanuye

Aya magambo asobanura “Kumva neza, kwitonda no kumenya aho amakuru aturuka mbere yo kugira icyo ukora.” Bime amatwi ni ubusabe bwo gukoresha ubushishozi n’ubwitonzi mu gihe umuntu ahamagawe cyangwa ahawe ubutumwa busaba amakuru ye y’ibanga.

BIME AMATWI”: RURA n’Abafatanyabikorwa Batangije Ubukangurambaga bwo Kurwanya Uburiganya Bukoresheje Ikoranabuhanga.

Ibibazo bikunze kugaragara:

  • Kwiba nimero za telefoni (SIM Swap Fraud).
  • Kwiyitirira ibigo bizwi mu gushuka abantu ngo bohereze amafaranga cyangwa bagire andi makuru bwite batanga.
  • Ubujura bukoresheje Mobile Money, Airtel Money  n’izindi serivisi z’ikoranabuhanga.

💬 Ubutumwa ku baturage:

“Ntuzigere utanga umubare w’’ibanga (PIN), ijambobanga (password), cyangwa amakuru ya konti yawe kuri telefoni cyangwa kuri emeyili  igihe ubisabwe n’umuntu wese utizeye100%. Ibigo byemewe ntabwo bigusaba ayo makuru binyuze kuri telefoni cyangwa SMS.”

Ubufatanye bw’inzego

Ubu bukangurambaga bushingiye ku bufatanye buhamye hagati ya leta n’abikorera mu rwego rwo kurinda umutekano w’amafaranga n’amakuru y’abanyarwanda, cyane cyane muri iki gihe igihugu kirimo kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu nzego zose.

Inama ku bantu bose:

  • Gira amakenga igihe cyose ubonye ubutumwa cyangwa guhamagarwan’abantu bakubwira ko bashizwe ibi nibi cyangwa bakora mu rwego cyangwa ikigo iki niki, BIME AMATWI!
  • Hindura ijambobanga rya Mobile Money yawe buri nyuma y’igihe runaka ukeka ko hari uwaba yawumenye.
  • Ntuzemere ko umuntu agusaba gukora ibikorwa kuri telefoni yawe atari umukozi ubifitiye ububasha bugaragara.

Shyigikira ubu bukangurambaga ubusangiza abandi, kuko kurwanya ubu bujura bisaba ubufatanye bwacu twese.

Sobanukirwa Itegeko ririnda amakuru bwite mu Rwanda: Menya icyo rivuga n’Uburenganzira bwawe hano


Share16Tweet10Send
Previous Post

Ishusho ya Weekend mu myidagaduro

Next Post

Bebe Cool yageze mu Bwongereza

Joe sure GASORE

Joe sure GASORE

IZINDI NKURU WASOMA

Inzu zifite ubwenge buhangano ziragenda zifata umwanya i Kigali: Rusororo iragaragaza icyerekezo gishya cy’imiturire

Inzu zifite ubwenge buhangano ziragenda zifata umwanya i Kigali: Rusororo iragaragaza icyerekezo gishya cy’imiturire

by MUNYANKINDI Alphonse
4 days ago

Mu myaka ya vuba, imiturire i Kigali iragenda ihinduka, iva ku nzu zisanzwe igana ku zubakiwe guhuza ikoranabuhanga, ituze n’imibereho...

Impamvu kuva kuri telefoni kugera kuri mudasobwa ibi bikoresho bishobora guhenda muri 2026

Impamvu kuva kuri telefoni kugera kuri mudasobwa ibi bikoresho bishobora guhenda muri 2026

by MUNYANKINDI Alphonse
2 weeks ago

Ibiciro by'ibikoresho by'ikoranabuhanga twese dukoresha biraza kuzamuka muri 2026 kubera ibiciro bya RAM- kimwe mu bintu bihendutse bigize za mudasobwa...

Ubuvuzi bw’u Rwanda mu 2025 bwateye intambwe ishimishije mu kuvura indwara zikomeye: Gusimbuza impyiko no kubaga umutima bisigaye bikorerwa mu Rwanda

Ubuvuzi bw’u Rwanda mu 2025 bwateye intambwe ishimishije mu kuvura indwara zikomeye: Gusimbuza impyiko no kubaga umutima bisigaye bikorerwa mu Rwanda

by MUNYANKINDI Alphonse
2 weeks ago

Umwaka wa 2025 wasize urwego rw’ubuvuzi mu Rwanda rwerekana intambwe ikomeye mu gutanga serivisi zinoze kandi zigezweho, by’umwihariko mu kuvura...

Next Post
Bebe Cool yageze mu Bwongereza

Bebe Cool yageze mu Bwongereza

U Rwanda na USA bageze ku masezerano yo kwakira abimukira

U Rwanda na USA bageze ku masezerano yo kwakira abimukira

Kizz Daniel yateguje abanya kigali ko azagaruka

Kizz Daniel yateguje abanya kigali ko azagaruka

Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy
Imyidagaduro

Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy

by Alex RUKUNDO
January 15, 2026
Uganda: William Nyombi Thembo yatangaje ko internet izasubiraho nyuma y’amatora
Umutekano

Uganda: William Nyombi Thembo yatangaje ko internet izasubiraho nyuma y’amatora

by Alex RUKUNDO
January 15, 2026
Filime nshya igaruka ku ruhare rw’ubutwari bw’Abarokokeye i Bisesero, igashyira imbere inkuru z’Abanyafurika ubwabo
Amateka

Filime nshya igaruka ku ruhare rw’ubutwari bw’Abarokokeye i Bisesero, igashyira imbere inkuru z’Abanyafurika ubwabo

by MUNYANKINDI Alphonse
January 15, 2026
Uganda: Luwilight ukoresha TikTok arashinjwa gutera ubwoba Zuena Kirema umugore wa Bebe Cool
Imyidagaduro

Uganda: Luwilight ukoresha TikTok arashinjwa gutera ubwoba Zuena Kirema umugore wa Bebe Cool

by Alex RUKUNDO
January 15, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.