Kigali, tariki ya 5 Kanama 2025 – Urwego Ngenzuramikorere (RURA), ku bufatanye na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Polisi y’u Rwanda, hamwe n’ibigo by’itumanaho birimo MTN Rwanda na Airtel Rwanda, ndetse na KT Rwanda Networks, batangije ubukangurambaga bushya bise “BIME AMATWI” bugamije kurwanya no gukumira ubujura n’ubushukanyi bukorwa hifashishijwe SIM card n’ikoranabuhanga muri rusange.
Intego nyamukuru y’ubu bukangurambaga:
- Kwigisha no gukangurira abaturage uburyo bushya bwifashishwa n’abatekamutwe mu kwiba amafaranga binyuze muri telefoni.
- Gutanga amakuru y’uko abantu barinda konti zabo, SIM cards zabo, ndetse n’uburyo bwo kwirinda guhamagarwa n’abantu biyita abakozi b’ibigo bitandukanye (phishing & spoofing).
- Guhamagarira inzego zose n’abaturage kugira uruhare mu kurandura ubu bushukanyi bwifashisha ikoranabuhanga.
Icyo “BIME AMATWI” bisobanuye
Aya magambo asobanura “Kumva neza, kwitonda no kumenya aho amakuru aturuka mbere yo kugira icyo ukora.” Bime amatwi ni ubusabe bwo gukoresha ubushishozi n’ubwitonzi mu gihe umuntu ahamagawe cyangwa ahawe ubutumwa busaba amakuru ye y’ibanga.

Ibibazo bikunze kugaragara:
- Kwiba nimero za telefoni (SIM Swap Fraud).
- Kwiyitirira ibigo bizwi mu gushuka abantu ngo bohereze amafaranga cyangwa bagire andi makuru bwite batanga.
- Ubujura bukoresheje Mobile Money, Airtel Money n’izindi serivisi z’ikoranabuhanga.
💬 Ubutumwa ku baturage:
“Ntuzigere utanga umubare w’’ibanga (PIN), ijambobanga (password), cyangwa amakuru ya konti yawe kuri telefoni cyangwa kuri emeyili igihe ubisabwe n’umuntu wese utizeye100%. Ibigo byemewe ntabwo bigusaba ayo makuru binyuze kuri telefoni cyangwa SMS.”
Ubufatanye bw’inzego
Ubu bukangurambaga bushingiye ku bufatanye buhamye hagati ya leta n’abikorera mu rwego rwo kurinda umutekano w’amafaranga n’amakuru y’abanyarwanda, cyane cyane muri iki gihe igihugu kirimo kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu nzego zose.
Inama ku bantu bose:
- Gira amakenga igihe cyose ubonye ubutumwa cyangwa guhamagarwan’abantu bakubwira ko bashizwe ibi nibi cyangwa bakora mu rwego cyangwa ikigo iki niki, BIME AMATWI!
- Hindura ijambobanga rya Mobile Money yawe buri nyuma y’igihe runaka ukeka ko hari uwaba yawumenye.
- Ntuzemere ko umuntu agusaba gukora ibikorwa kuri telefoni yawe atari umukozi ubifitiye ububasha bugaragara.
Shyigikira ubu bukangurambaga ubusangiza abandi, kuko kurwanya ubu bujura bisaba ubufatanye bwacu twese.
Sobanukirwa Itegeko ririnda amakuru bwite mu Rwanda: Menya icyo rivuga n’Uburenganzira bwawe hano