Ross Kana uri mu bahanzi bari kubaka izina mu Rwanda amaze iminsi abarizwa mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, aho yataramiye muri ‘Comedy Store’ igitaramo cy’urwenya kimaze kubaka izina rikomeye gikunze gutumirwamo abahanzi bafite amazina akomeye.
Ibi byabaye mu ijoro ku wa 26 rishyira ku wa 27 Ugushyingo 2025, ni kimwe mu gitaramo gitumirwamo abahanzi bakomeye barimo Sheebah Karungi, Irene Ntare, Vinka, Azizo Azion na Jazmine n’abandi batandukanye muri iki gihugu.

Iki gitaramo kandi cyari xyatumiwemo abanyarwenya batandukanye bafite amazina akomeye harimo n’abakuriye muri ‘Comedy Store’.
Ross Kana kwitwara neza no kwigarurira imitima muri Ugunda, ashimangira ko atavuye mu Rwanda afite gahunda yo gutaramiara muri ikigitaramo, ahubwo ko yakigiriye muri iki gihugu cya Uganda, ahoye yagiye gutaramira atumiwe muri kamwe mu tuburi twa i Kampal.
Ross ati: “Jya guhura na Alex Muhangi n’ibintu byagizwemo uruhare n’abantu bari i Kigali basanzwe baziranye na we bamubwira ko ndi muri Kampal bibaye byiza tukaganira twazataramana.” ubusanzwe Alex Muhangi niwe, utegura ibitaramo bya ‘Comedy Store’.
Ross Kana avuga ko abantu bari muri icyo gitaramo ( Comedy Store ) bakunze umuziki w’abanyarwanda ku rwego rwo hejuru.
Ati “Hano muri ugunda bakunda umuziki wo mu Rwanda byimazeyo, iyo uri kurumbyiniro ubona ko bakunze abahanzi b’abanyarwanda, ahubwo nabonyeko hari ukuntu umuziki wacu uba muke, kuko barawukunda cyane.










