Umuraperi nyarwanda RoMeo Rapstar yinjiye ku mugaragaro mu rugendo rwo guhuza umuziki n’imyambarire, aho yamuritse ku nshuro ya mbere uruhurirane(Collection) rw’imyenda yise “AHAZAZA Collection”yakoranye na brand yo mu muhanda izwi nka STRIVE (Take No Shortcut).
Mu gihe abahanzi benshi bagenda babona ko imibare yo kuri platforms zumvikana umuziki itabasha kubaha amafaranga ahagije mu buryo burambye, bamwe muri bo batangiye gushaka indi mirongo yinjiza amafaranga.
Imyenda y’abahanzi (merchandise) ni imwe mu nzira iri kwitabwaho cyane, aho abahanzi batangira gushyira ku isoko imyenda ifitanye isano n’ibihangano byabo n’ikirango cyabo.
RoMeo Rapstar yavuze ko ubufatanye bwe na STRIVE bwaje busanzwe kuko hip hop n’imyambarire bisanzwe bifitanye isano kuva kera.
Yagize ati: “Ubu bufatanye bwaturutse ku muco usanzwe uhuza hip hop n’imyambarire. Nk’umuhanzi wibanda ku magambo no kugaragaza ibitekerezo, byari byoroshye gukorana na STRIVE kuko na yo ishingiye ku guhanga no kugaragaza amarangamutima.”
Koleksiyo yabo ya mbere “AHAZAZA”, bisobanura ejo hazaza, ifitanye isano n’indirimbo aherutse gusohora yitwa gutyo.
Bimwe mu bishushanyo biri kuri iyi myenda byakuwe mu magambo agize iyi ndirimbo, hagamijwe kugaragaza inkuru n’umuco nyarwanda mu buryo bw’imyambarire.
Rapstar avuga ko imyenda y’abahanzi atari ibintu by’igihe gito ahubwo ishobora kuba igice gihoraho cy’ikorwa ry’ubuhanzi.
Ati: “Ni urugendo rurerure. Uretse isano iri hagati ya hip hop n’imyambarire, imyenda ni uburyo bwo kugaragaza uwo uri we, umuco wawe n’ukuri kwawe. Ifite n’imbaraga mu bucuruzi, kandi mbona ari intangiriro gusa.”
Kwamamaza iyi myenda byakozwe mu buryo bushushanya ejo hazaza, aho mu mashusho agaragaza isi yo mu mwaka wa 2035, abantu bagenza ibihe (time travelers) babwirwa kudashaka inzira z’ubusamo ahubwo bagakomeza gukora cyane bagana ku nzozi zabo.
Ibi bihuzwa n’ubutumwa bw’indirimbo “Ahazaza” ishishikariza abantu kudacika intege.
RoMeo Rapstar kandi yasabye urubyiruko ruri kwinjira mu myidagaduro gutekereza ku bufatanye no ku kwihangira imirimo.
Ati: “Inganda z’imyidagaduro zubakiye ku bufatanye no gusangira ibitekerezo n’ubushobozi. Ikindi ni uko abahanzi bagomba kugira imitekerereze y’ubucuruzi. Imyambarire si ukwambara gusa, ni uburyo bwo kuvuga inkuru no guhangana ku isoko mpuzamahanga.”
Mu Rwanda, uru rwego ruri gutera imbere cyane, cyane cyane nyuma y’uko mu 2016 hashyizweho itegeko ribuza kwinjiza imyenda ya caguwa mu gihugu, hagamijwe guteza imbere inganda z’imyenda z’imbere mu gihugu.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) igaragaza ko mu 2025 inganda zikora imyenda, inkweto n’ibikomoka ku ruhu zazamutseho 9%, ziba mu nzego ziri kuzamuka vuba mu nganda zo mu gihugu.
Ibi ni byo biha amahirwe abahanzi n’abanyamideli b’Abanyarwanda yo kubaka umwihariko w’imyambarire ujyanye n’umuco w’u Rwanda. Uruhare rw’abahanzi nk’urwa RoMeo Rapstar rushobora kuba imwe mu nkingi izakomeza guteza imbere iyi nganda.







