Komisiyo y’Igihugu y’itangazamakuru (Rwanda Media Commission – RMC) igiye kugira uruhare rukomeye mu igenamigambi ry’ubuyobozi bw’itangazamakuru ku rwego rw’Afurika, binyuze mu nshingano nshya yahawe zo guhagararira inama z’abanyamakuru bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC) mu buyobozi bw’Umuryango w’Inama z’Itangazamakuru Zigenga muri Afurika (Network of Independent Media Councils in Africa – NIMCA).
Izi nshingano zatangajwe mu Nama Nyafurika y’Inama z’Itangazamakuru (Pan-African Media Councils Summit) yabereye i Arusha muri Tanzaniya kuva ku wa 14 kugeza ku wa 16 Nyakanga 2025.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RMC, Emmanuel Mugisha, yabwiye The New Times ko iyi nshingano nshya ari intambwe ikomeye mu kwagura ijwi ry’u Rwanda mu birebana n’imiyoborere y’itangazamakuru ku mugabane.
Mugisha yagize ati:” Aya ni amahirwe ku Rwanda binyuze muri RMC, kugira ngo tugire uruhare mu kurengera ubwisanzure bw’itangazamakuru, guteza imbere ubunyamwuga no kugena amabwiriza agenga umwuga mu buryo bujyanye n’igihe.”
Yakomeje asobanura ko RMC izajya ifasha mu gutegura politiki n’amabwiriza agenga inama z’itangazamakuru, by’umwihariko bijyanye n’intego za NIMCA, zirimo no guhangana n’ingaruka z’ikoranabuhanga rihinduka buri munsi.
Mugisha yakomeje avuga ko RMC iteganya gukomeza imikoranire n’inama z’itangazamakuru zo mu bihugu bigize EAC, hagamijwe guhuza serivisi zitangwa mu itangazamakuru no kongera icyizere cy’amakuru atangazwa.
Mugisha yongeyeho ko ibiganiro byabaye ku ruhande rw’inama z’itangazamakuru za EAC, twemeranyije ko tugomba kwihutira guhuza amategeko n’amabwiriza agenga ikoreshwa rya Artificial Intelligence (AI) mu itangazamakuru.
Iyo nama yanabereyeho inama rusange ya mbere ya NIMCA (Annual General Meeting), aho abitabiriye bagaragaje impungenge ku buryo ikoranabuhanga, cyane cyane iryifashishwa ku mbuga nkoranyambaga, rikomeje kugira ingaruka ku itangazamakuru ry’umwuga.
Bagarutse cyane ku kibazo cy’amakuru y’ibinyoma( Ibihuha) akwirakwizwa kuri murandasi, abayobya rubanda, ndetse n’ibindi bikorwa bishobora gushyira mu kaga umutekano w’abenegihugu n’imiyoborere ishingiye ku kuri.
Icyagarutsweho cyane ni ubushobozi buke bwo gusesengura ibinyura kuri murandasi, haba ku banyamakuru, abayobozi ndetse n’abasanzwe bayikoresha.
Abitabiriye inama basabye ko hashyirwaho amahugurwa ahoraho ku mikoreshereze ya murandasi n’ubusesenguzi bw’amakuru, ubufatanye hagati y’inzego zishinzwe ukuri kw’amakuru (fact-checkers), na gahunda zo gukangurira abaturage kugira ubushishozi mu byo basoma ndetse amategeko asobanura neza aho ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo bugarukira, kugira ngo butitabwaho n’abica amategeko cyangwa abakwiza ibihuha.
Banavuze ko hakwiye gushyirwa amasomo yihariye mu mashuri yerekeranye n’imikoreshereze myiza ya murandasi, hagamijwe gutoza urubyiruko imyitwarire iboneye.
Muri iyo nama, hatoranyijwe ubuyobozi bushya bw’umuryango wa NIMCA. Kennedy Mambwe, uyobora Inama Igenzura Itangazamakuru ya Zambiya (Zambia Media Self-Regulation Council), ni we watorewe kuyobora NIMCA.
Phathiswa Magopeni, uyobora Press Council of South Africa, yatorewe kuba umuyobozi w’inama y’ubutegetsi bwa NIMCA.
Hanashyizweho n’abahagarariye uturere dutandukanye twa Afurika: Iburasirazuba, Iburengerazuba n’Amajyepfo.
Umuryango World Economic Forum ugaragaza ko ibihugu bifite abaturage bafite ubumenyi mu itangazamakuru bitibasirwa cyane n’ikibazo cy’amakuru y’ibinyoma.
Na ho ubushakashatsi bwa UNESCO bugaragaza ko muri Afurika, abagera kuri 18% by’abakoresha murandasi ari bo bonyine bafite ubushobozi bwo gusesengura no gusuzuma ukuri kw’ibyo basoma kuri murandasi.