Umuhanzi RickmanManrick yatangaje ko ari mu rukundo n’umubyinnyi unakoresha imbuga nkoranyambaga Gia Nina, bityo bishyira iherezo ku byari bimaze iminsi bivugwa ku mbuga nkoranyambaga cyane ko bakunze kuvugwaho umubano w’ihariye.
Mu kiganiro yagiranye na NextRadio, Rickman Manrick yavuze ko atakiri ingaragu, ari naho yaboneho gutangaza ko we na Gia Nina bamaze amezi make bari mu rukundo.
Amakuru yavugaga ko aba bombi bari mu rukundo yatangiye gukwirakwira nyuma y’uko hasohotse amafoto n’amashusho atandukanye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko bafitanye umubano wa hafi, bigatuma abafana batangira kwibaza niba koko aba bombi bari mu munyenga w’urukundo.
Rickman Manrick yamaze gukuraho urujijo, yemeza ko GiaNina ari umukunzi we kandi bakunda cyane n’ubwo bamaze amazi make abari mu munyenga w’urukundo.
Yagize ati: “Uwo mukobwa mwabonye mu mafoto ni Gia Nina. Ni influencer wanjye, ni umubyinnyi kandi turi mu rukundo. Ni umukunzi wanjye.”
Yashoje avuga ko urukundo rwabo ko rumaze amezi agera kuri atatu cyangwa ane.








