Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwongeye kwibutsa Abanyarwanda inshingano bafite mu gukoresha neza imbuga nkoranyambaga, rukagaragaza impungenge ku bagenda bazikoresha mu buryo bugaragaza ikinyabupfura gike ndetse n’amatwara ahabanye n’indangagaciro z’igihugu.
Mu kiganiro cyabaye ku wa Gatatu tariki ya 4 Ukuboza, Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yagarutse ku bimaze iminsi bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga n’umukobwa uzwi ku izina rya Jacky. Uyu mukobwa yamenyekanye cyane kubera imyitwarire ishingiye ku magambo y’urukozasoni ndetse no gushyira ku mbuga amafoto n’amashusho adahesha agaciro umuco nyarwanda.
Gasopo ku bakwirakwiza ibitekerezo bibi
Dr. Murangira yasabye Abanyarwanda kwirinda gukwirakwiza ibitekerezo n’ibikorwa bifite isura y’umwanda n’ubugoryi ku mbuga nkoranyambaga, abibutsa ko ibyo bituma igihugu kidindira mu bwenge n’uburere. Yashimangiye ko RIB itazihanganira umuntu uwo ariwe wese ushaka kubangamira imibereho myiza y’abaturage binyuze mu gusakaza ibyo yise “umwanda w’ibitekerezo.”

Yagize ati:
“Uwo uri we wese, mu gihe ufite ‘camera’ cyangwa imbuga nkoranyambaga, hari inshingano ufite ku baturage. Ntukwiriye gukwirakwiza ibyo bintu by’umwanda. Uzi ko mu bantu uha uriya mwanda n’abana bawe barimo? Byanga bikunze, imbuga nkoranyambaga zigomba gukoreshwa mu nyungu rusange z’Abanyarwanda, si izo gucamo amatiku cyangwa gukwirakwiza amagambo y’urukozasoni.”
Yongeye gushimangira ko umuntu wese ufite urubuga rwa rubanda, yaba itangazamakuru cyangwa indi mbuga, akwiriye kugira inshingano zo gufasha mu kubaka umuryango muzima aho gukwirakwiza ibinyoma n’ibigamije gusebanya.
Jacky mu majwi menshi yo kwamamaza umwanda
Jacky, amaze igihe avugisha benshi bitewe n’imyitwarire ye idahwitse ku mbuga nkoranyambaga, aho yagaragaye kenshi avuga amagambo atameshe ndetse anashyira hanze amafoto n’amashusho ateye isoni. By’umwihariko, muri iyi minsi, yagarutse mu itangazamakuru cyane cyane ku mbugankoranyambaga mu nkuru y’uko yambitswe impeta n’umugabo witwa Stivo.
Dr. Murangira yagaye abatanga urubuga kuri uyu mukobwa, avuga ko ari kimwe mu byatuma imyitwarire nk’iyi ihinduka ikibazo gikomeye mu muryango nyarwanda.
“Njye nabanza kugaya abamutunga ‘micro’. Abamumurikira mu bitangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga barakwiye kwisubiraho. Niba biriya bintu by’umwanda aribyo mushyira hanze, birakwiye ko bibahagarara. Nta mpamvu yo kwerekana ibintu bitubaka igihugu cyangwa urubyiruko rwacu.”
Inama ku bakoresha imbuga nkoranyambaga
Umuvugizi wa RIB yasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga guharanira kuzibyaza umusaruro wubaka, aho kuba amatiku cyangwa gusakaza amagambo y’urukozasoni. Yongeyeho ko ibikorwa nk’ibi nta mwanya bifite mu iterambere ry’igihugu, kuko gucuruza amatiku n’ibikorwa bimeze nk’umuriro w’ibipapuro, urakara ariko ukazima vuba.
RIB irashimangira ibihano bikomeye
RIB yashimangiye ko izakomeza gukurikirana buri wese uzarenga ku mabwiriza ajyanye no gukoresha imbuga nkoranyambaga neza, haba ku bigaragaza imyitwarire idahwitse cyangwa abaha urubuga abameze batyo. Iki ni igikorwa kigamije guhashya umuco wo gutesha agaciro ikoranabuhanga, rigomba gufasha Abanyarwanda kugera ku iterambere rirambye.
Ubutumwa ku Banyarwanda
Buri Munyarwanda arasabwa gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bunoze, ashyigikira ibikorwa byiza kandi byubaka igihugu. Ni inshingano za buri wese gufasha mu kubaka umuryango wubaha indangagaciro, aho kwihanganira ibikorwa byambika isura mbi umuco n’umuryango nyarwanda muri rusange.