Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Rwanda Investigation Bureau (RIB), rwaburiye abanyamakuru bakora ibiganiro by’imikino bubasaba kureka amagambo ateza umwiryane no kurangwa n’ubupfura mu kazi bakora.
Ibi byatangajwe ku wa 10 Werurwe 2026 n’Umuvugizi wa RIB, Thierry B. Murangira, mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye ku cyicaro cy’uru rwego giherereye ku Kimihurura mu Kigali.
RIB yasabye abanyamakuru kurangwa n’ubupfura
Dr Murangira yavuze ko hari bamwe mu banyamakuru bakora ibiganiro by’imikino bagiye bagaragaraho imvugo zishobora guteza amakimbirane mu bafana ndetse no mu bakurikirana ibyo biganiro.
Yagize ati: “Mureke amatiku, musigeho guteza umwiryane, murangwe n’ubupfura kandi mureke guhanganisha abafana.”
Yasobanuye ko itangazamakuru rifite uruhare rukomeye mu gukundisha abantu imikino, bityo ko ridakwiye gukoreshwa mu gutanga ubutumwa bushobora guteza urwango cyangwa amakimbirane mu bantu.
Dr Murangira yongeyeho ko abantu badakwiriye gukoresha ibitangazamakuru nk’intwaro yo guhangana na bagenzi babo, ahubwo ko bakwiye kubikoresha mu gutanga amakuru yubaka kandi afasha sosiyete.
Musangwamfura Lorenzo na Rugaju Reagan bagiriwe inama bwa nyuma
Mu butumwa bwe, Umuvugizi wa RIB yanavuze ku banyamakuru Musangwamfura Lorenzo na Rugaju Reagan abasaba kurangwa n’imyitwarire myiza n’ubunyangamugayo mu kazi bakora ka buri munsi.
Yavuze ko RIB yamaze kuburira abantu batandukanye bakora ibiganiro by’imikino inshuro nyinshi, bityo ko igisigaye ari ugutanga gasopo ya nyuma.
Ati:“Ntituzongera kubaburira. Iyi ni inshuro ya nyuma.”
RIB kandi yibukije abakora ibiganiro by’imikino ko bagomba kuzirikana ko ubutumwa batanga bugera ku bantu benshi, bityo ko bakwiye kwitondera ibyo bavuga kugira ngo birinde gutanga amakuru cyangwa amagambo adafite umumaro ku muryango nyarwanda.








