Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze abantu bane barimo umwarimu wo muri Kaminuza, bakurikiranyweho ibyaha bikomeye bifitanye isano no gusambanya abana no gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’abandi, mu bikorwa RIB ivuga ko byiyongera byihishe inyuma y’imvugo zo mu rubyiruko zizwi nka “pass” cyangwa “plot”.
Abafashwe ni Dr. Manirakiza Benjamin w’imyaka 41, afunganywe na Umuhoza Hamida, Ineza Fidella na Mucyo Vanessa, bose bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo, mu gihe dosiye yabo yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha ku wa 16 Mutarama 2026.
Ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rikorerwa abana
RIB ivuga ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko Dr. Manirakiza Benjamin yakoraga ibikorwa byo gusambanya abana b’abakobwa biga mu mashuri yisumbuye, akabashukisha amafaranga.

Ibyo bikorwa byakorwaga mu bihe bitandukanye, aho abana bavugwa babanzaga gushakirwa n’abantu bakuru babifitemo uruhare.
Abo bafatanywe na we, RIB ivuga ko bakoreshwaga mu kumuhuza n’abana b’abakobwa biga muri za secondaire zitandukanye, cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, bakabikora bagamije inyungu, aho bahabwaga amafaranga bita “commission” cyangwa “plot”.
Uburyo RIB ivuga ko icyaha cyakorwagamo
Iperereza rigaragaza ko abo bagore batatu bari basanzwe bafitanye imibanire ya hafi na Dr. Manirakiza, hanyuma akabasaba kumushakira abana bato.
Buri wese ku giti cye ngo yagiye amuhuza n’abakobwa b’abanyeshuri, maze amafaranga agahabwa abo bamuhuza n’abana n’abo bana ubwabo.
RIB ivuga ko aya mafaranga yatangwaga atari impano isanzwe, ahubwo yari uburyo bwo gushishikariza no gukomeza uru ruhererekane rw’icyaha.
Ibyaha n’ibihano biteganywa n’amategeko
Dr. Manirakiza Benjamin akurikiranyweho ibyaha birimo:
Gusambanya umwana, icyaha gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 20 na 25;
Gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi, gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 2 na 3 n’ihazabu ya miliyoni 3 kugeza kuri miliyoni 5 Frw;
Gucura umugambi wo gukora icyaha, gihanishwa igihano kingana n’icy’icyaha cyacuriwe umugambi.
Abandi bafunganywe na we nabo bakurikiranyweho ibyaha byo gucura umugambi no gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi, nk’uko biteganywa n’amategeko abigenga.
RIB iraburira abakoresha imvugo zipfukirana ibyaha
RIB yagaragaje ko amagambo nka “pass” cyangwa “plot” akoreshwa n’abantu bamwe bagamije gupfukirana ibyaha bikomeye, by’umwihariko gusambanya abana.
Yasobanuye ko umuntu mukuru wohereza umwana ku wundi muntu mukuru ngo basambane aba akoze ibyaha bikomeye birimo:
Gucura umugambi wo gukora icyaha,
Kuba icyitso mu gusambanya umwana,
No gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi.
Ubutumwa ku baturage
RIB yasabye abaturage kwirinda imyitwarire iyo ari yo yose ishobora kuganisha ku ihohoterwa rikorerwa abana, yibutsa ko nta n’umwe uzihanganirwa ugaragaye muri ibi bikorwa.
Yanashimiye abantu bakomeje gutanga amakuru ku gihe, isaba buri wese kugira uruhare mu kurinda abana no kubaka umuryango utekanye, ashyira imbere ubutabera n’uburenganzira bwa muntu.










