Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB) rwasohoye icyemezo gikomeye cyo gusesa inzego zose zari zifite ububasha mu ikipe ya Rayon Sports Association, rishyiraho Komite y’Inzibacyuho igizwe n’abantu batanu iyobowe na Abdallah Murenzi. Ibi byatangajwe nyuma y’inama yabaye ku wa Kabiri, tariki ya 25 Ugushyingo, hagati ya RGB n’abayobozi b’iyi kipe, aho hagaragajwe ibibazo bikomeye by’imiyoborere byakomeje kuyibangamira.
RGB yatangaje ko Rayon Sports imaze igihe ihura n’intege nke mu miyoborere n’imiterere y’inzego zayo, bikaba byaragiye bigira ingaruka ku mikorere y’ikipe, ubumwe bw’abayigize ndetse n’uruhare rwayo mu guteza imbere siporo mu gihugu. Ibi bibazo byagarutsweho n’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ku wa 19 Ugushyingo, ubwo basuzumaga raporo y’imikorere ya RGB y’umwaka wa 2024/25. Abadepite bagarutse ku makimbirane akomeje kurangwa muri Rayon Sports, bavuga ko yangiza izina ry’ikipe ndetse bikaba byabangamira inyungu rusange z’igihugu zituruka muri siporo.

Nyuma y’iyi nama, RGB yafashe umwanzuro wo guhagarika inzego zose zari zifite ububasha mu ikipe zirimo: Inama y’Ubuyobozi, Komite Nyobozi, Komite y’Igenzura ndetse na Komite ishinzwe gukemura amakimbirane. Icyemezo cyashyizeho Komite y’Inzibacyuho igizwe n’abantu batanu izayobora Rayon Sports mu gihe cy’amezi atatu, igamije kugarura ituze no kunoza imiyoborere y’ikipe.
Komite iyobowe na Abdallah Murenzi, ikaba igizwe kandi na Jean Bosco Nubumwe, Jose Akayezu, Olivier Gakwaya na Baptiste Nsabimana. Iyi Komite yatangiye inshingano zayo ako kanya, ikaba ifite mandat yo gukora impinduka zikomeye zirimo gusuzuma no kuvugurura amategeko ngenga y’ikipe, kongera kubaka inzego z’imiyoborere no gusobanura inshingano zazo, kuyobora igenzura ryimbitse ry’imari ndetse no kurinda ubumwe bw’ikipe mu gihe cy’inzibacyuho.
Uretse ibyo, Komite izaba ishinzwe kuyobora ibikorwa byose by’ikipe haba ku rwego rwa strateji ndetse no mu mikorere ya buri munsi kugeza igihe inzego nshya zizashyirwaho. Ibi bivuze ko Perezida w’ikipe Thaddee Twagirayezu ndetse n’Umuyobozi w’Inama Nkuru Paul Muvunyi bahagaritse inshingano zabo.
RGB yatangaje ko izi mpinduka zigamije guha Rayon Sports uburyo bwo gukorera mu buryo burambye, bw’umwuga kandi bujyanye n’amategeko ndetse n’amahame y’imiyoborere myiza mu gihugu. Ni inshuro ya kabiri RGB ifata icyemezo nk’iki ku miyoborere ya Rayon Sports, kuko no mu mwaka wa 2020 ubuyobozi bwari buyobowe na Sadate Munyakazi bwigeze guseswa kubera imiyoborere mibi.
Iki cyemezo gishyira Rayon Sports mu rugendo rushya rwo guharanira gusubiza icyizere abafana bayo n’abakunzi ba siporo muri rusange, ndetse kikaba gitegerejweho kuzana impinduka zifatika mu miyoborere y’ikipe ikomeye mu Rwanda.










