Ama G The Black yatangaje uko afata Rev Dr Antoine Rutayisire nk’umuwarimu w’ubuzima kandi wamufashije gukora indirimbo ze.
Umuraperi Hakizimana Amani uwamamaye nka Ama G The Black uzwiho gukora indirimbo zifite ubutumwa bukomeye kandi zigaragaza ubuzima bwa muntu, yatangaje ko mu bihe bitandukanye yagiye yisunga inyigisho za Rev Antoine Rutayisire, mu myandikire ya ya zimwe mu ndirimbo zirimo niyo yise,“ umurokore“.
Amakuru twakuye ku rukuta rwa facebook Ama-G The Black, yavuze ko rimwe na rimwe yumva amagambo y’ubwenge n’ibitekerezo bitangwa na pasiteri antoine kandi akumva afite ubushake bwo kubishyira mu ndirimbo ze.
Ama G The Black yavuze ko atari rimwe gusa ibi bibaye ahubwo ko buri gihe yumva ubutumwa bwa rutayisire bigatuma indirimbo ze ziba zifite ubutumwa burambye. Yongeyeho ko indirimbo nyinshi zanditswe nyuma yo kumva ayo magambo, zishingiye ku buzima bw’umuntu, kwizera, guhangana n ibibazo n icyizere cyo gutsinda ibigeragezo.
Ama G agaruka kuri Dr Antoine yagize ati: “ indirimbo yitwa “umurokore“ n ayanditse biturutse ku magambo numvise avugwa na Dr Antoine.“ Iyi ndirimbo nashyizemo amagambo ngira nti: “ umurokore wiyorobeka’ ku Mana ntagushuke.“
Yakomeje ati: “ Njye nagiye numva ubutumwa atanga ku baturage. Dr Antoine ntabwo ari pasita gusa ahubwo ni umwarimu w ubuzima [……] uriya mugabo ibintu akunda kuvuga byose nkunda kubitekerezaho nkaba na bibyaza umusaruro.“
Ama G yakomeje yihanganisha umuryango wa Ingabire Marie Immaculée anamwifuriza iruhuko ridashira. Ingabire Marie Immaculée yari umuyobozi wa Transparency International Rwanda, witabye imana ku wa 9 ukwakira 2025.
Ama G The Black yavuze ko Ingabire, yari umuntu utuma agira ibitekerezo. Amagambo yavugaga ntabwo yajyaga kure y ukuri, Imana gikomeze kumutuza aheza mu ijuru. Ikandi nabonye ikiganiro mbere yuko yitaba Imana avuga ati: “ njyewe nzajya mwijuru haba uyu munsi cyangwa ejo“ bivuze ko yari afite ukwizera kwinshi muri we.
Uretse kugaruka ku buzima bwe bw’umuziki Ama G The Black, yagaragaje ko pasiteri Dr Antoine, nawe yigeze kugaragaza ko akunda ibihangano bye. Ibi byerekana ko hari umubano wihariye wubakiye ku kubahana no gushimangira ko ubutumwa bwiza bushobora guhura n’ ubuhanzi.
Ku ruhande rwa Pasiteri Dr Antoine, kenshi agaragaza ko akunda uburyo Ama G The the Black, yandika ibihangano bye bifite ubutumwa bwiza, bityo bikaba urugero rwiza rw’uko amagambo meza n’inama zifite agaciro bishobora gutera abandi umurava no kubafasha guhanga udushya.
Ibi Ama G The Black abitangaje mu gihe ari kwitegura guhurira na Reve Dr Antoine mu kiganiro ngarukakwezi cyitwa “Inzu y’ibitabo Summit“ cyatangijwe n umunyamakuru dushimimana jean de dieu wamamaye nka Dashim, iki kiganiro kikazaba ku cyumweru tariki ya 2, ugushyingo 2025 muri centre St. Paul kigali.
Mu bandi bazaganiriza abazitabira ibi biganiro barimo umusizi Nsazabera Jean de Dieu, Nzungu Gad, Pasiteri Hanriette Mutuyimana, Mukarusine Ezira Joas.
Kwinjira ni 5000 Frw, 7000 Frw ku ‘macouple’ ndetse n’ibihumbi 10 Frw. Amatike wayasanga kuri www.rgtickets.com ndetse no kuri code ya *797*40#.







