Umuhanzi Red Banton yasabye Lilian Mbabazi, umubyeyi w’abana ba nyakwigendera Mowzey Radio, gutegura umuhango wo kwibuka nyakwigendera Mowzey.
Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo nka “Nonya Money” n’izindi zitandukanye yavuze ko Mowzey Radio yamubonekeye mu nzozi amusaba ko yakorerwa umuhango wo kumwibuka.
Banton yasobanuye ko yahugiye mu nzozi na Radio hafi ya Nanganda, aho uyuhazwi nyakwigendera yari atuye. Mu nzozi yarabwiye ati: “Ndashaka ko munkorera muhango wo kunyibuka, rero birumvikana dukwiye gukora umuhango wo ku mwibuka bikarangira. Yanyeretse ibirori bimeze nk’igitaramo cyo kumwibuka ubwo twahuriraga mu nzozi. Yari yambaye neza cyane kandi ambwira ko ameze neza aho ari.”
Yakomeje avuga ko hashize imyaka irindwi Radio apfuye, ariko hakaba ntakirori cyamukorerewe mu rwego rwo ku mwibuka mu buryo bwemewe n’umuryango we.
Red Banton kandi yahishuye ko uyu muhanzi yamuhaye indirimbo mu nzozi, ariko akavuga ko atarajya kuyikora. Ati: “Akunda kunsaga mu nzozi tukaganira, yanampaye indirimbo ariko sindayisohora.”
Mowzey Radio, yari agize itsinda rya Good Lyfe hamwe na Weasel, Radio yapfuye mu kwezi kwa Gashyantare 2018 azize ibikomere yari yagize mu mirwano yabereye i Entebbe.







