Umutoza ukomoka i Burundi, Haringingo Francis Christian, yasubiye muri Rayon Sports nk’umutoza mukuru, aho agomba gusoza imikino isigaye ya shampiyona ya 2025/26.
Ibi byemejwe ku wa Kane tariki ya 26 Werurwe 2026, nyuma y’uko ubuyobozi bwa Rayon Sports buyobowe na Murenzi Abdallah bumvikanye na we ku masezerano y’igihe gito.
Yitezweho gutanga umusaruro
Haringingo yahawe inshingano zo gufasha Rayon Sports guhatanira ibikombe bikinirwa mu Rwanda, birimo Shampiyona n’Igikombe cy’Amahoro.
Ni umutoza usanzwe uzi neza ruhago y’u Rwanda, aho yatoje amakipe atandukanye nka Mukura VS, Police FC na Bugesera FC, ndetse yanatoje Rayon Sports mbere.
Mu 2023, yayifashije kwegukana Igikombe cy’Amahoro itsinze APR FC ku mukino wa nyuma.
Azakorana n’abatoza basanzwe
Muri iyi mirimo mishya, Haringingo azakorana n’abatoza bari basanzwe muri Rayon Sports, barimo Romami Marcel uzamwungiriza.
Uyu Romami aheruka gufasha iyi kipe kubona amanota atatu ku mukino wa Gasogi United wabaye mpaga.
Asimbuye Bruno Ferry
Haringingo aje asimbuye Bruno Ferry watandukanye na Rayon Sports ku wa 20 Werurwe 2026.
Uyu mutoza yasize iyi kipe iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 39 muri shampiyona, ndetse igeze muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro aho izahura na Gorilla FC.
Biteganyijwe ko Haringingo azatangira akazi mu ntangiriro z’icyumweru gitaha, aho yanamaze gusezera ku bakinnyi n’abatoza ba Kiyovu Sports abinyujije mu itsinda rya WhatsApp.









