Ubusesenguzi bushya bwakozwe n’inzobere ku rwego mpuzamahanga bugaragaza ko isi ihanganye n’ibibazo bikomeye by’imikoreshereze ya pulasitike, aho bita “krizisi ya pulasitike”.
Iyo krizisi ngo imaze kuba intandaro y’indwara nyinshi ndetse n’urupfu kuva ku mwana ukivuka kugeza ku muntu mukuru, kandi itera igihombo gikomeye ku bukungu cyibarirwa nibura muri tiriyoni 1.5 by’amadolari ya Amerika (angana na tiriyoni 1.1 by’amapawundi) buri mwaka. Ibyo bihombo byose biterwa n’ingaruka z’iyi myanda.
Icyo bushakashatsi bwagaragaje ni uko ikorwa rya pulasitike ryikubye inshuro zirenga 200 uhereye mu mwaka wa 1950.
Byongeye, abashakashatsi bateganya ko mu mwaka wa 2060, isi izaba ikora miliyari imwe y’amatoni ya pulasitike buri mwaka.
Nubwo pulasitike ikoreshwa mu bikorwa bifite akamaro nka serivisi z’ubuvuzi n’ubwikorezi, hari ikibazo gikomeye cy’uko igice kinini cy’ikorwa ryayo kigenda gikoreshwa mu bikoresho bikoreshwa rimwe gusa, nk’amacupa y’amazi cyangwa ibikoresho bipfunyikwamo ibiryo byihuse (fast-food). Ibi byose bikaba byongera ubwandure ku isi.
Kugeza ubu, isi ifite ibikoresho bya pulasitike bifite uburemere burenga miliyari 8 z’amatoni, byanduje imisozi, imigezi n’inyanja.
Aho hose harimo no ku gasongero k’Umusozi Everest no ku mwobo w’inyanja uzwi ko ari wo wimbitse kurusha iyindi ku isi.
Igitangaje ni uko munsi ya 10% by’iyo pulasitike yongeye gukoreshwa (recycled), bivuze ko igice kinini cyayo kijugunywa.
Iryo sesengura ryerekana ko pulasitike itera akaga mu buryo butandukanye. Kuva ku buhinzi no ku bucukuzi bw’ibikomoka kuri peteroli (lisansi, mazutu, gazi) ikoreshwamo, mu ruganda ikorerwamo, uko ikoreshwa, kugeza igihe ishyizwe mu myanda. Muri ibyo byiciro byose, harangwamo:
- Gusohoka k’umwuka wanduye (pollution)
- Kwandura ku ibinyabutabire bishobora kwinjira mu mubiri
- Kwiyongera kw’uduce duto twa pulasitike twitwa microplastics, twinjira mu mubiri w’umuntu
- No kwiyongera kw’imibu itera indwara, bitewe n’uko amazi y’ibisigazwa bya pulasitike asigara bigatuma haba nk’ahantu heza imibu yororokera
Ubu bushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru cy’ubuvuzi cyizewe ku rwego mpuzamahanga cyitwa The Lancet, buje mbere y’inama ya gatandatu y’amahanga igamije kuganira ku masezerano mpuzamahanga ashobora gushyiraho amategeko agenga imikoreshereze ya pulasitike.
Iyi nama ishyize imbere ibiganiro byari bimaze igihe birimo kutumvikana gukomeye hagati y’ibihugu birenga 100 bishyigikiye ko hajyaho umurongo ntarengwa ku rwego pulasitike ikorwamo, n’ibihugu bikungukira mu bucuruzi bwa peteroli nka Arabiya Sawudite, bishyira imbaraga mu kuyobya izo mpaka kugira ngo ayo masezerano adashyirwaho.
Ikinyamakuru The Guardian, cyo mu Bwongereza, giherutse gutangaza ko hari ibihugu hamwe n’inganda zikora pulasitike bikomeje gukoresha uburyo bwo gukuraho agaciro k’izo nama, hagamijwe gukomeza gukora pulasitike uko bishakiye.
Prof. Philip Landrigan, umuganga w’abana akaba n’umushakashatsi umaze imyaka myinshi ku ndwara ziterwa n’ibidukikije, akaba ari na we wayoboye ubwo bushakashatsi, yavuze ko isi ifite amakuru ahagije ku ngaruka za pulasitike ku buzima.
Yagize ati:“ Ingaruka za pulasitike zikunda kwibasira abatishoboye, cyane cyane impinja n’abana bato. Buri mwaka bizana igihombo gikomeye ku bukungu bw’igihugu. Ni inshingano zacu kubikumira.”
Ibihugu byungukira muri peteroli n’inganda zikora pulasitike bikomeje gusaba ko hajyaho ingamba zishingiye ku kongera gukoreshwa kwa pulasitike aho kugabanya umusaruro wayo.
Ariko abashakashatsi bavuga ko bidahagije, kuko ugereranyije na verre, impapuro, ibyuma n’umuringa, pulasitike ni ikinyabutabire kigoye cyane gusubiramo no kongera kugikoresha. Nk’uko ubushakashatsi bubigaragaza.
Ati:“ Ubu byagaragaye ko isi itazabasha gukemura ikibazo cya pulasitike ishingiye gusa ku kuyisubiza mu nganda.”
Pulasitike irenga 98% ikomoka kuri peteroli, gazi n’amakara. Uburyo bwo kuyikora bukenera ingufu nyinshi, bigatuma buri mwaka hasohoka toni miliyari 2 z’imyuka ya CO₂, ibarirwa mu myuka yangiza ikirere kurusha n’iyo igihugu nka Russia gitanga.
Kurusha ibi, pulasitike irenga kimwe cya kabiri idacungwa neza: itwikwa nabi ntishye cyangwa ikajungunywa aho ari hose, bityo bigahumanya ibidukikije.
Mu gukora pulasitike hifashishwa ibinyabutabire birenga 16,000, birimo ibiyongerwamo, amabara, ibiyirinda kwangirika n’ibindi.
Byinshi muri byo bifitanye isano n’indwara zikomeye kuva umuntu agisamwa kugeza avutse agakura.
Ariko ikibazo ni uko ibihugu byinshi bitaramenya ibyo binyabutabire byose uko bingana, kuko nta makuru ahagije ahari kuri byo.
Abashakashatsi bagaragaje ko abagore batwite, impinja n’abana bato ari bo bibasirwa cyane n’ingaruka za pulasitike. Iyi myanda ishobora gutera:
- Inda zidakura neza (nko kudasama cyangwa kuvuka imburagihe)
- Ubumuga bw’uvuka
- Imikorire mibi y’ibihaha
- Kanseri y’abana
- Ibibazo by’uburumbuke n’ibindi
Imyanda ya pulasitike iyo yamaze kwangirika ikora uduce duto cyane twitwa microplastiques na nanoplastiques, twinjira mu mubiri w’umuntu binyuze mu mazi, ibyo kurya cyangwa umwuka duhumeka.
Utwo tunyangingo twabonetse mu maraso, mu bwonko, mu mashereka, muri placenta, mu magufa no mu gitsina gabo (intanga).
Nubwo hataragaragara neza ingaruka zose zabyo, ubushakashatsi buvuga ko bifitanye isano n’indwara z’umutima n’imitsi.
Nubwo benshi bafata pulasitike nk’igikoresho gihendutse, abahanga bavuga ko iyo wemeje ibihombo itera ku buzima n’ibidukikije, iba ari kimwe mu bikoresho bihenze ku isi.
Urugero, ibinyabutabire bitatu bikunze kuboneka muri pulasitike (PBDE, BPA na DEHP) byonyine biteza igihombo ibihugu 38 kingana na tiriyoni $1.5 buri mwaka.
Iri sesengura riri mu rwego rwo gutangiza urukurikirane rw’ubushakashatsi bugamije gutanga amakuru yizewe ku ngaruka za pulasitike. Margaret Spring, umunyamategeko mukuru akaba umwe mu banditse iyi raporo.
Yagize ati:“ Izi raporo zizafasha abayobozi ku isi hose kubona amakuru yigenga kandi yizewe, bagenderaho bafata ingamba zikwiye zo kurwanya ikibazo cya pulasitike mu nzego zose.”