Platini P na Nel Ngabo batangaje ko Album yabo nshya bise Vibranium bayitekereje bagamije kugaragaza agaciro ku muziki n’icyerekezo cy’umugabane wa Afurika, bayubakira ku murage ukomeye wasizwe na filime yamamaye cyene nka Black Panther, Wakanda Forever.
Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri 11 Nyakanga, aba bahanzi bavuze ko izina Vibranium barikomoye kuri filime ya Wakanda, rifite ubusobanuro bwimbitse ku kamaro k’ibintu by’agaciro. Basobanuye ko bahisemo iryo zina bagamije kugaragaza Afurika nk’umugabane wifitemo ubushobozi n’ubutunzi kamere, kandi buteye imbere.
Platini yavuze ko mu ntangiriro bari baratekereje gukora EP (Extended Play), ariko uko bakomezaga kuyinoza basanze hari ubutumwa bwinshi bifuzaga gutambutsa, bityo bafata umwanzuro wo gukora Album.
Platini ati:“ Twifuzaga igitekerezo kidasanzwe. Twahisemo Vibranium kuko ni ijambo ryumvikana cyane muri filime ya Wakanda, risobanura ikintu cy’agaciro kadasanzwe. Twifuje ko umugabane wacu wa Afurika ugaragazwa muri ubwo buryo.”

Yavuze ko iyi Album bayiteguye mu gihe cy’umwaka umwe, bayikora mu buryo bugezweho, binyuze mu bufatanye bw’abahanzi, aba producers n’abandi bantu basaga 20.
Ifoto (affiche) y’iyi Album yagiye hanze igaragaza ishusho ifite isano ya hafi n’iyo muri filime ya Wakanda, by’umwihariko mu kugaragaza ikoranabuhanga, ubudahangarwa n’icyerekezo cyiza cya Afurika.
Iyi Album igizwe n’indirimbo umunani, zose zakozwe ku bufatanye n’abahanzi batandukanye barimo Butera Knowless, Mamba, Da Rest n’abandi. Platini yavuze ko Knowless yagize uruhare rukomeye kuko studio akoreramo iri iwe bityo bikaborohera guhuza ibitekerezo.
Yongeyeho ko banakoranye n’abanyeshuri biga mu ishuri rya Nyundo, ndetse bagakoresha n’inzu z’umuziki (studios) z’iryo shuri mu gutunganya bimwe mu bihangano biri kuri Album.

Ku ruhande rwa, Nel Ngabo yavuze ko gukora iyi Album byamuhaye amahirwe yo gutera indi ntambwe mu rugendo rwe nk’umuhanzi.
Nel Ngabo yagize ati:“ Nagerageje injyana nshya ntari nsanzwe ndirimbamo, bituma ndushaho gukura no kwagura ubumenyi. Byari iby’agaciro kuri njye nka Nel Ngabo.”
Ishimwe Karake Clement, washinze Kina Music, yavuze ko iyi Album yagombaga gusohoka ku wa 11 Nyakanga 2025, ariko ishyirwa ku wa 29 Nyakanga 2025 kubera impamvu zirimo imyiteguro, gutunganya amashusho n’indi mishinga itandukanye.
Clement ati:“ Twagize amahirwe yo kubona abaterankunga bifuza gutera inkunga ibikorwa birimo ibitaramo, amashusho y’indirimbo, kwamamaza n’ibindi. Ibyo byose byadusabye kongera igihe cyo gutegura.”

Clement yavuze ko abantu bari hagati ya 20 na 30 bagize uruhare mu itunganywa ry’iyi Album, ashimira aba producers nka Devydenko, Mamba, Element n’abandi bakoze akazi gakomeye.
Clement yakomeje agira ati:“ Devydenko yakoze ibintu bikomeye. Nizeye ko iyi Album izagera kure, igasiga ubutumwa bwiza kandi bukomeye.”
Yatangaje kandi ko amashusho y’indirimbo ebyiri yamaze gufatwa, ndetse indirimbo ya mbere izajya hanze ku wa Gatanu w’icyumweru gitaha. Hariho kandi gahunda yo gutegura ibitaramo bifasha abafana guhura n’abahanzi, bityo n’abahanzi bakabasha no kwinjiza amafaranga.
Platini kandi yasobanuye ko igitekerezo cyo gukorana Album na Nel Ngabo cyaturutse ku bushake bwo gukora umuziki ushimangira isura nziza ya Afurika.
Platini ati:“ Byatangiye ari igitekerezo cya EP, ariko uko twaganiraga twasanze dushaka gukora umuziki ufite vibes zidasanzwe. Twahisemo ijambo Vibranium, nk’uko riboneka muri Wakanda, kuko rifite isano n’ibintu by’ingenzi ku Isi. Uretse kuba ari filime y’Abanyafurika, inatekereza ku hazaza — ibintu natwe dushaka ko Afurika yitaho.”