• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Saturday, March 7, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Ikoranabuhanga

Perezida Kagame: “Ikoranabuhanga ry’Afurika rigomba kuba irya bose, si iry’abatoranijwe”

Joe sure GASORE by Joe sure GASORE
October 24, 2025
Reading Time: 1 min read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yahamagariye ibihugu bya Afurika gushyira imbere ikoranabuhanga rifasha abaturage bose, aho kuba iry’abatoranijwe bake, ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama y’Isi y’Ikoranabuhanga kuri telephone izwi nka Mobile World Congress (MWC) yabereye i Kigali mu mwaka wa 2025.

Ikoranabuhanga ry’Afurika ntirikiri inzozi

Mu ijambo rye ryakirijwe amashyi n’abitabiriye iyi nama, Perezida Kagame yibukije ko Afurika itakiri umugabane udafite ibikoresho, ahubwo yamaze kuba isoko y’udushya n’impinduka zituruka ku baturage ubwabo.

Yagize ati: “Afurika yavuye kure. Ubu telefoni na interineti si ibikoresho by’abifite gusa, ahubwo ni ibikoresho by’akazi, uburezi n’ubuzima bwa buri munsi. Ni ho iterambere ryacu rishingiye.”

Perezida Kagame yavuze ko urugendo rwa Afurika mu ikoranabuhanga rwagaragaje impano idasanzwe yo guhanga ibisubizo biturutse ku buzima busanzwe bw’abaturage, ashimangira ko mobile money ari urugero rufatika rw’ukuntu ubumenyi n’ubuhanga by’abenegihugu bishobora guhindura ubuzima.

Kwirinda ko ikoranabuhanga riba intandaro y’ivangura/ihezwa

Gusa, nubwo yishimiye intambwe imaze guterwa, Perezida Kagame yagaragaje impungenge ko iterambere rishobora guteza icyuho gishya hagati y’abafite amahirwe yo gukoresha ikoranabuhanga n’abatayafite.

Yagize ati: “Nubwo dufite amahirwe mashya azanwa na Artificial Intelligence n’imiyoboro yihuse, dufite n’akazi gakomeye ko kwirinda ko ikoranabuhanga ryaba intandaro y’ivangura. Iyo ikoranabuhanga ridashobora kugerwaho na bose, riba ritubangamiye aho kudufasha.”

Yibukije ko ikiganiro gikwiye muri Afurika atari gusa ku birebana n’imashini n’ibikoresho, ahubwo ari ku bantu. “Ikoranabuhanga rigomba gutuma buri muturage agira ubushobozi bwo gutanga umusanzu we mu mpinduka z’ubukungu, uburezi n’imibereho myiza.”

Uburezi n’ubumenyi nk’urufunguzo rw’igisubizo

Perezida Kagame yasobanuye ko kugira ngo ibyo bigerweho, hakenewe kongerera abaturage ubumenyi n’ubushobozi mu gukoresha ikoranabuhanga.

Yavuze ko u Rwanda rwashyize imbere gahunda zo guhuza ikoranabuhanga n’uburezi, ndetse no gukora politiki zigamije guteza imbere digital skills kuva mu mashuri kugeza mu nzego z’ubucuruzi.

“Turimo gukoresha ikoranabuhanga ry’Artificial Intelligence mu nkingi z’ubukungu bwacu, ariko twibanda cyane ku bushobozi bw’abaturage bacu. Nta koranabuhanga ryagira agaciro mu gihe ritabungabunga umuntu.”

Ubufatanye bwa Afurika nk’inkingi yo kurandura icyuho

Perezida Kagame yasabye ibihugu bya Afurika gushyira imbere ubufatanye mu guteza imbere politiki zihuza ikoranabuhanga n’ubucuruzi, kugira ngo umugabane wose ube isoko rimwe ry’ikoranabuhanga.

Yashimye ibikorwa by’imiryango nka Smart Africa na ITU mu rugendo rwo guhuza umugabane mu buryo bw’ikoranabuhanga.

“Iyo dufatanyije, dushobora kugira imiyoboro idahenze, uburyo bwo guhererekanya amakuru butekanye, n’isoko rifasha ibitekerezo by’Abanyafurika kugera ku rwego mpuzamahanga.”

Afurika ifite amahirwe yo kuba imbere mu isi nshya y’ikoranabuhanga

Mu gusoza, Perezida Kagame yasabye abanyafurika kureka gutekereza nk’abahabwa ibisubizo, ahubwo nk’abahanga ibisubizo byabo.

“Icyo dukeneye ni Afurika ifite icyerekezo, ifatanyije kandi yitinyutse. Tugomba kubaka ejo heza twifuza, aho ikoranabuhanga rifasha buri wese kugira uruhare mu iterambere.”

Perezida Paul Kagame yatangije inama ya Mobile World Congress Africa 2025


Mobile World Congress Africa 2025 yabereye i Kigali yitabiriwe n’abayobozi b’ibihugu, abashoramari, abahanga mu by’ikoranabuhanga ndetse n’abafatanyabikorwa baturutse impande zose z’isi.

Share2Tweet1Send
Previous Post

FAO na MINAGRI bizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa i Nyamagabe

Next Post

Rev Dr Antoine Rutayisire mufata nka mwarimu w’ubuzima – Ama G The Black

Joe sure GASORE

Joe sure GASORE

IZINDI NKURU WASOMA

Unesco yasuzumye ikoreshwa rya AI mu buhanzi: igomba kuba igikoresho

Unesco yasuzumye ikoreshwa rya AI mu buhanzi: igomba kuba igikoresho

by Alex RUKUNDO
6 days ago

Mu gihe isi igenda itera imbera mu ikoranabuhanga rishingiye kuri Artificial Intelligence (AI), hagenda havuka amahirwe n’ibibazo bishya ku buhanzi...

Nabeshye AI mu minota 20: Uko nayigishije kunyita “umwami wa hot-dog”

Nabeshye AI mu minota 20: Uko nayigishije kunyita “umwami wa hot-dog”

by MUNYANKINDI Alphonse
2 weeks ago

Kwamamaza no gukoresha ubwenge bukorano (AI) byahinduye uburyo dushaka amakuru. Ariko hari ikibazo gikomeye kiri kuvuka: birashoboka ko umuntu wese...

VAR yageze mu Rwanda kuri stade Amahoro muri ¼ cya CAF Champions League

VAR yageze mu Rwanda kuri stade Amahoro muri ¼ cya CAF Champions League

by MUNYANKINDI Alphonse
2 weeks ago

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, Confederation of African Football (CAF), yemeje ko imikino ya ¼ cya CAF Champions League izakinwa...

Next Post
Rev Dr Antoine Rutayisire mufata nka mwarimu w’ubuzima – Ama G The Black

Rev Dr Antoine Rutayisire mufata nka mwarimu w’ubuzima - Ama G The Black

Miss Mutesi Joll ukunzwe mu Rwanda ni muntu iki??

Miss Mutesi Joll ukunzwe mu Rwanda ni muntu iki??

Senderi International Hit yasusurukije abaturage ba Nyagatare

Senderi International Hit yasusurukije abaturage ba Nyagatare

Eddy Kenzo yasobanuye impamvu atiyiriza mu kweze kwa Ramadhan
Imyidagaduro

Eddy Kenzo yasobanuye impamvu atiyiriza mu kweze kwa Ramadhan

by Alex RUKUNDO
March 6, 2026
“Kuririmba mu gikuyu n’icyongereza n’ibintu byirikora sinjye ubihitamo” – Karelina
Imyidagaduro

“Kuririmba mu gikuyu n’icyongereza n’ibintu byirikora sinjye ubihitamo” – Karelina

by Alex RUKUNDO
March 6, 2026
“Black Card Sundays” igiye gutangira i Kampala
Imyidagaduro

“Black Card Sundays” igiye gutangira i Kampala

by MUNYANKINDI Alphonse
March 6, 2026
Umunyarwanda yatorewe kuyobora Anglican ku isi
Iyobokamana

Umunyarwanda yatorewe kuyobora Anglican ku isi

by MUNYANKINDI Alphonse
March 6, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.