Pansiyo itangwa gute mu Rwanda, Bigenda bite iyo uyikeneye mbere y’igihe?
Uko iminsi ivaho umwe ni ko umuntu agenda asatira izabukuru kugeza ubwo atakaza ubushobozi bwo gukora. Icyo gihe biba bisaba ko agobokwa n’icyo yiteganyirije agisimbuka bikemera nk’uko bivugwa ko ‘akabando k’iminsi gacibwa kare kakabikwa kure’. Uburyo bwo guteganyiriza izabukuru bugenewe umukozi, ni ukuvuga umuntu uwo...









