Massamba Intore azatarama mu birori bya CAN 2025/26
U Rwanda rugiye kongera kwigaragaza ku ruhando rwa Afurika binyuze mu muco warwo, aho umuhanzi w’inararibonye mu njyana ya gakondo, Intore Massamba, agiye gutaramira mu birori bitegurwa ku ruhande rw’Igikombe cya Afurika cy’Umupira w’Amaguru (CAN) giteganyijwe kubera muri Maroc. Uyu muhanzi afatanyije n’itsinda ry’ababyinnyi gakondo...









