Umuhanzi zo kuramya no guhimbaza Imana Richard Nick Ngendahayo nyuma yo gukora igitaramo kikitabirwa n’abantu benshi ndetse umubare w’abihana ukiyongera yafashe icyemezo ntakuka cyo kongera kugaruka gutaramira abanyarwanda.
Iki gitaramo cyabaye ku itariki ya 29 Ugushyingo 2025, cyahishuye ishusho nyakuri y’urukundo uyu muhanzi akunzwe mu rugando rw’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

BK Arena yari yakubise yuzuye abakunzi be bari baje kureba uyu muhanzi nyuma y’imyaka 17 adakandagiza ikirenge ku butaka bw’u Rwanda. Bamufashije kuririmba indirimbo ze zikunzwe cyane zirimo Niwe, Ibuka n’izindi.
Muri iki gitaramo abantu bagera kuri 503 barihannye bizamura amarangamutina ya Richard Nick Ngendahayo bituma yifuza kongera kugaruka gutaramira abanyarwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma yo gusoza igitaramo, Umuhanzi Richard Nick Ngendahayo yatangaje ko yanyuzwe cyane ariko by’umwihariko kubari bamaze kwihana bakiriye agakiza bagera kuri 503.
Kubw’ibihe byiza yagize yabwiye itangazamakuru ko abanyarwanda bagomba kwitegura kugaruka kwe. Akaba yarabwiye itangazamakuru ko agiye kuvugana na BK Arena kugira arebe uko yafata gahunda hakiri akazaza gutaramira abanyarwanda ku itariki ya 1/1/2027.




