Gisa cy’Inganzo yatangaje ko ageze ku rwego rwo gusohorera icya rimwe indirimbo ebyiri mu kwezi kumwe, avuga ko ari uburyo bwo guharanira icyubahiro n’umwanya we yari yaratakaje igihe yari mu bibazo bitandukanye adakora umuziki.
Gisa cy’Inganzo yabigarutseho nyuma yo gusohora indirimbo ye shya yise ‘Nzaguhisha’ iyi ndirimbo ibaye iya kabiri asohoye nyuma y’iyo yashyize hanze indirimbo yise ‘Ku mutima’ mu mpera z’ukwezi gushize.
Numa yo gusohora izi ndirimbo ebyeri mu kwezi kumwe, Gisa cy’Inganzo yagize ati: “Njye nangije umwanya mu bintu bidafite umumaro, ubu maze kwitekerezaho n’icyo gihe cyogukora ntikoresheje.”
Gisa cy’Inganzo yavuze ko ku bwe ibintu byahindutse, by’umwihariko avuga ko yahinduye inshuti yagendanaga nazo.
Gisa ati “Ubu ibintu byarahindute nkeneye abajyana bazima bo kujya bagira inama ndetse akamba hafi muri make abantu b’umumaro. Icyo nabizeza ni uko ngiye gukora cyane ku buryo n’uwafasha yafasha uwifashije.”
Kandi Gisa cy’Inganzo yanateguje album ye ya mbere ari gutegura, yavuze ko ari bwo akeneye ubufasha n’abamugira inama zima.
Yongeho ati “Ngiye gukora cyane ku buryo n’uwafasha yafasha afite icyo aheraho, gusa nkeneye ubufasha bw’amaboko mazima kandi ndi gukora no kuri album.”
Muri Nzeri 2025 nibwo Gisa cy’Inganzo yasubukuye umuziki nyuma y’igihe yari amaze afungiye muri gereza y’i Muhanga.







