• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Monday, December 1, 2025
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Amatangazo

Nufashwa Yafasha Organization yasohoye Raporo y’ibikorwa by’umwaka 2024 – 2025.

Impinga Media by Impinga Media
August 14, 2025
Reading Time: 1 min read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Mu rwego rwo gutanga ishusho y’ibyo yagezeho no gusobanurira abafatanyabikorwa aho ibikorwa bigeze, Nufashwa Yafasha Organization (NYO) yasohoye raporo y’umwaka wa 2024–2025. Iyi raporo igaragaza iterambere, ibyagezweho, ndetse n’ibiteganywa mu mwaka utaha, ikubiyemo kandi ubutumwa bwa Bwana Jean Paul Bujyacyera, Umuyobozi Mukuru akaba Ari na we washinze uy’umuryango.

NYO, ikorera cyane cyane mu Karere ka Gatsibo mu Burasirazuba bw’u Rwanda, ikomeje guharanira guteza imbere abana, urubyiruko n’imiryango itishoboye binyuze mu burezi bufite ireme, ubuzima buzira umuze n’iterambere rirambye.

Muri 2025, ku nshuro ya Kane hasojwe amasomo yabarangoje icyiciro cy’inshuke batangira amashuri abanza.

Bimwe mu byagezweho mu mwaka 2024-2025 ushize birimo:

  • Kwagura uburezi bw’incuke, hagashyirwaho ibikoresho by’ishuri n’abarimu bashya, aho abana 108 biga mu ishuri ry’incuke rya NYO.
  • Kubaka ibyumba by’amashuri 3 bishya byo mu mashuri abanza, kuvugurura igikoni n’ubwiherero bw’ishuri.
  • Kwishyurira ubwisungane mu kwivuza abantu 100 batishoboye.
  • Gutanga ibikoresho bya siporo ku makipe y’umupira w’abahungu n’abakobwa.
  • Gukomeza gahunda yo kugaburira abanyeshuri, gushyira imbere imirire myiza no kubateza imbere mu myigire.
  • Gutegura “Children’s Talent Show” yerekanye impano zitandukanye z’urubyiruko, ikabafasha kwiyerekana no kugira icyizere.
  • Gutangiza umushinga w’ingufu z’amashanyarazi akomoka ku zuba (solar energy) hagamijwe kurushaho guteza imbere ibikorwa by’ishuri.

Umuryango kandi wabonye ibihembo bibiri bikomeye: Service Excellence Award – Charity/NGO of the Year (Rwanda, 2024) ndetse no guha ishimwe Umuyobozi washinze umuryango nk’Humanitarian Celebrity of the Year 2024.

Karisimbi Awards aha yari yahembye BUJYACYERA Jean Paul nk’umuntu wihebeye ibikorwa by’ubugiraneza

Imbogamizi nyamukuru zagaragajwe muri raporo zirimo ubushobozi buke bwo kubona ibikoresho by’amasomo, ubushobozi buke mu kugaburira abana bose bitewe n’ubwiyongere bw’abanyeshuri, ndetse no guhagarikwa kw’inkunga zimwe zituruka mu Bubiligi kubera impamvu za dipolomasi.

Mu rwego rwo gukomeza gutera imbere, NYO yateguye gahunda yo gukomeza gushaka inkunga, gutangiza imishinga yinjiriza umuryango, no guteza imbere ikoranabuhanga mu mashuri.

Bwana Bujyacyera yasabye abafatanyabikorwa bose gukomeza kubaba hafi, ashimira abaterankunga, abakozi, abakorera bushake, n’abaturage bo mu Karere ka Gatsibo ku bufatanye bwabo.

Umuryango wa Nufashwa Yafasha wemeza ko intego yawo ari ukubaka ejo hazaza heza, aho buri mwana, buri musore n’inkumi bafite amahirwe yo kwiga, kugira ubuzima buzira umuze no kugira uruhare mu kubaka igihugu gitekanye.

Raporo wayisanga hano

Share4Tweet2Send
Previous Post

Umwanzuro w’Ubushinjacyaha bwa Gisirikare usaba urukiko ifunga ry’agateganyo abarimo Rugaju Reagan

Next Post

Abahanzi 25 batumye Nigeriya imenyekana

Impinga Media

Impinga Media

IZINDI NKURU WASOMA

i Kigali: Habaye inama ya EAFF yahurije abayobozi n’abahinzi

i Kigali: Habaye inama ya EAFF yahurije abayobozi n’abahinzi

by Alex RUKUNDO
2 months ago

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Nzeri 2025 – Mu nama ya 6 ya Federasiyo y’Abahinzi b’Afurika y’Iburasirazuba (Eastern...

2025 Toyota Starlet Cross

2025 Toyota Starlet Cross nshya ifite ikoranabuhanga rya ‘hill-start assist’ yamurikiwe i Kigali

by admin
10 months ago

Ni imodoka yamurikiwe i Kigali tariki ya 30 Mutarama 2025, ikozwe mu buryo bubereye amaso ndetse ikaba ifite ikoranabuhanga rigezweho...

Abapolisi 154 barimo ba komiseri  barindwi bashyizwe mu kiruhuko

Abapolisi 154 barimo ba komiseri barindwi bashyizwe mu kiruhuko

by Impinga Media
1 year ago

Polisi y’u Rwanda yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru Abapolisi 154 barimo ba Komiseri barindwi, Abofisiye bakuru 15, ba Ofisiye bato 22,...

Next Post
Abahanzi 25 batumye Nigeriya imenyekana

Abahanzi 25 batumye Nigeriya imenyekana

Pasiteri Bugembe tayangaje ko azarekera gukora umuziki afite imyaka 60

Pasiteri Bugembe tayangaje ko azarekera gukora umuziki afite imyaka 60

Donald Trump yizeye amasezerano hagati ya Vladimir Putin na Ukraine

Donald Trump yizeye amasezerano hagati ya Vladimir Putin na Ukraine

Nyuma yo kunyurwa Richard Nick Ngendahayo yatanze itariki nshya yo kongera gutaramira abanyarwanda
Imyidagaduro

Nyuma yo kunyurwa Richard Nick Ngendahayo yatanze itariki nshya yo kongera gutaramira abanyarwanda

by MUNYANKINDI Alphonse
December 1, 2025
Inzozi za Richard Nick Ngendahayo: Uko Kwifuza Kuba Umunyamakuru Byahindutse Urugendo rw’Ubutumwa mu Ndirimbo z’Iyobokamana
Amateka

Inzozi za Richard Nick Ngendahayo: Uko Kwifuza Kuba Umunyamakuru Byahindutse Urugendo rw’Ubutumwa mu Ndirimbo z’Iyobokamana

by MUNYANKINDI Alphonse
December 1, 2025
Amateka ya Gaby Kamanzi umuhanzi udasanzwe muri Gospel Industry
Amateka

Amateka ya Gaby Kamanzi umuhanzi udasanzwe muri Gospel Industry

by MUNYANKINDI Alphonse
December 1, 2025
Jose Chameleone ategerejwe mu majyaruguru ya Uganda
Imyidagaduro

Jose Chameleone ategerejwe mu majyaruguru ya Uganda

by Alex RUKUNDO
November 30, 2025

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.