Mu rwego rwo gutanga ishusho y’ibyo yagezeho no gusobanurira abafatanyabikorwa aho ibikorwa bigeze, Nufashwa Yafasha Organization (NYO) yasohoye raporo y’umwaka wa 2024–2025. Iyi raporo igaragaza iterambere, ibyagezweho, ndetse n’ibiteganywa mu mwaka utaha, ikubiyemo kandi ubutumwa bwa Bwana Jean Paul Bujyacyera, Umuyobozi Mukuru akaba Ari na we washinze uy’umuryango.
NYO, ikorera cyane cyane mu Karere ka Gatsibo mu Burasirazuba bw’u Rwanda, ikomeje guharanira guteza imbere abana, urubyiruko n’imiryango itishoboye binyuze mu burezi bufite ireme, ubuzima buzira umuze n’iterambere rirambye.

Bimwe mu byagezweho mu mwaka 2024-2025 ushize birimo:
- Kwagura uburezi bw’incuke, hagashyirwaho ibikoresho by’ishuri n’abarimu bashya, aho abana 108 biga mu ishuri ry’incuke rya NYO.
- Kubaka ibyumba by’amashuri 3 bishya byo mu mashuri abanza, kuvugurura igikoni n’ubwiherero bw’ishuri.
- Kwishyurira ubwisungane mu kwivuza abantu 100 batishoboye.
- Gutanga ibikoresho bya siporo ku makipe y’umupira w’abahungu n’abakobwa.
- Gukomeza gahunda yo kugaburira abanyeshuri, gushyira imbere imirire myiza no kubateza imbere mu myigire.
- Gutegura “Children’s Talent Show” yerekanye impano zitandukanye z’urubyiruko, ikabafasha kwiyerekana no kugira icyizere.
- Gutangiza umushinga w’ingufu z’amashanyarazi akomoka ku zuba (solar energy) hagamijwe kurushaho guteza imbere ibikorwa by’ishuri.
Umuryango kandi wabonye ibihembo bibiri bikomeye: Service Excellence Award – Charity/NGO of the Year (Rwanda, 2024) ndetse no guha ishimwe Umuyobozi washinze umuryango nk’Humanitarian Celebrity of the Year 2024.

Imbogamizi nyamukuru zagaragajwe muri raporo zirimo ubushobozi buke bwo kubona ibikoresho by’amasomo, ubushobozi buke mu kugaburira abana bose bitewe n’ubwiyongere bw’abanyeshuri, ndetse no guhagarikwa kw’inkunga zimwe zituruka mu Bubiligi kubera impamvu za dipolomasi.
Mu rwego rwo gukomeza gutera imbere, NYO yateguye gahunda yo gukomeza gushaka inkunga, gutangiza imishinga yinjiriza umuryango, no guteza imbere ikoranabuhanga mu mashuri.
Bwana Bujyacyera yasabye abafatanyabikorwa bose gukomeza kubaba hafi, ashimira abaterankunga, abakozi, abakorera bushake, n’abaturage bo mu Karere ka Gatsibo ku bufatanye bwabo.



Umuryango wa Nufashwa Yafasha wemeza ko intego yawo ari ukubaka ejo hazaza heza, aho buri mwana, buri musore n’inkumi bafite amahirwe yo kwiga, kugira ubuzima buzira umuze no kugira uruhare mu kubaka igihugu gitekanye.
Raporo wayisanga hano