Nkosinathi Emmanuel Nathi Mthethwa, wari Ambasaderi wa Afurika y’Epfo mu Bufaransa, yasanzwe muri hoteli i Paris yapfuye, iperereza ry’ibanze rikavuga ko ashobora kuba yiyahuye.
Iyi nkuru yamenyekanye ku wa 30 Nzeri 2025, Ubwo umurambo we wasangwaga mu mbuga ya hoteli Hyatt Regency Paris Étoile. Amakuru atangwa n’ubushinjacyaha avuga ko yaguye ahanutse mu igorofa rya 22, aho yari yafashe icyumba.
Umugore we yatangaje ko yamubonye bwa nyuma ku wa mbere nimugoroba, nyuma aza gutungurwa no kubona ubutumwa bwanditswe n’umugabo we, amusaba imbabazi anamumenyesha ko afite umugambi wo kwiyambura ubuzima.
Umushinjacyaha Laure Beccuau, yakomoje ku ntandaro y’urupfu rwe agira ati “Amakuru y’ibanze agaragaza ko ari igikorwa cyakozwe na we ubwe, nta wundi muntu wabigizemo uruhare.”
Yakomeje yemeza ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane intandaro y’urupfu rwa nyakwigendera nyakuri.
Mthethwa wari ufite imyaka 58, yari ambasaderi wa Afurika y’Epfo mu Bufuransa kuva mu Ukuboza 2023.
Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yavuze ko urupfu rwe rwatunguranye, avuga ko ari igihe cy’agahinda n’akababaro gakomeye ndetse igihugu n’abaturage bifatanyije n’umuryango wa Mthethwa mu kababaro.
Perezida Ramaphosa yongeyeho ati ”Ambasaderi Mthethwa yakoreye igihugu mu nzego zitandukanye, ariko agiye hakiri kare.”
Mthethwa yakoze mu nzego za Politiki zitandukanye, ndetse kuva mu 2007 kugeza mu 2022 yari umwe mu bayobozi bakuru b’ishyaka ANC, riyoboye Afurika y’Epfo kuva mu matora ya mbere ya demokarasi mu 1994, nyuma yo guhagarika politiki y’ivangura ya Apartheid.