Umuraperi w’icyamamare muri Uganda, Navio, yatangaje ko afite gahunda yo kongera gukora igitaramo muri uyu mwaka, nyuma y’uko yagize igitaramo cyiza Orchestra Experience cyabaye umwaka ushize.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Navio yavuze ko igitaramo arimo gutegura muri uyu mwaka kizaba kigamije gushimisha abafana be, kandi ko gishobora kuzabera ahantu hanini kandi hafunguye.
Yavuze ko icyo gitaramo giteganyijwe kuzaba ku itariki ya 29 Kanama, asobanura ko yifuza ko kizaba ari igitaramo gitandukanye n’ibindi bitaramo bijya biba cyane cyane igitaramo giheruka kubera muri Kampala Serena Hotel.
Uyu muraperi yanavuze ko ibiciro by’amatike bizaba biri hasi cyane ugereranyije n’iby’igitaramo cya Orchestra Experience, aho itike yagurwaga amashiringi Shs150,000.
Yasobanuye ko kuba yarashyize hasi amatike y’iki gitaramo bigamije gutuma abafana benshi bashobora kukitabira bitabagoye.
Yagize ati: “Icyo gihe itike izaba ari 30k, kandi turi kuganira na Sheraton Kampala Hotel.”
Navio yasoje avuga ko ibiganiro n’aho byaba bigikomeza, mu gihe cya vuba azatangaza amakuru arambuye kuri iki gitaramo.






