Umuhanzi akanatunganya indirimbo D Star, wamenyekanye cyane mu ndirimbo ye nka Hoozambe, yatangaje ko hari igihe yigeze gutekereza kuva mu ruganda rwa muzika muri Uganda.
D Star yavuze ko mu ntangiriro z’uyu mwaka yatekereje cyane kureka muzika no kwimukira i Nairobi muri Kenya, kubera impamvu z’umwuga n’iz’umuryango.
Yasobanuye ko asanzwe afite imishinga n’ubucuruzi muri Kenya, ndetse n’abavandimwe be baba yo, ibintu byatumye agira icyo igitekerezo cyo kwimuka.
Yagize ati: “Uyu mwaka natekereje kureka muzika no kwimukira i Nairobi, Kenya. Cyane ko mfite yo imishinga n’ubucuruzi. Mfite yo n’abavandimwe banjye baba yo.”
D Star yagaragaje ko yabitewe no kutanyurwa n’uko ibintu byifashe mu muziki wa Uganda, avuga ko uru ruganda rwatakaje agaciro ku isoko, ndetse ko bamwe mu bahanzi barimo kurushaho kurwangiza kubera ko rimwe na rimwe irushanwa rijya rikorwa riba ritarimo ubunyangamugayo n’imikorere mibi.
Yakomeje agira ati: “Nashakaga kuva mu ruganda rwa muzika kuko abantu rwagiritse kandi ntabunyangamugayo bucyibamo abantu bararunanije. Nta soko rukigira, kandi abakora muri urwo ruganda usaga aribo barukoresha mu buryo butri bwo. Ntibifuriza abandi ibyiza, mu by’ukuri uruganda barukoresha nabi.”
Yashoje avuga ko kubura ubumwe no kutifurizanya ineza hagati y’abahanzi ari kimwe mu bibazo bikomeye bidindiza iterambere ry’uru ruganda.







