Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda ( RIB) aratangaza ko Uzabakiriho Cyprien uzwi ku mazina ya Djihad yigeze guhamagazwa n’uru rwego yihanangirizwa kongera gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni ariko yanga kubyumva ubu akaba yamaze gutabwa muri yombi akekwaho gukwirakwiza amashusho ya Yampano aryamanye n’umugore we
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B. Thierry yavuze ko uru rwego rwagiye ruhamagara abantu batandukanye mu bihe bitandukanye rubabuza gukomeza gukwikwiza amashusho y’urukozasoni. Ngo abo bagiye babazwa nyuma bakagirwa inama bagataha ariko hari bamwe bavuniye ibiti mu matwi.
Djihad ubwo yakwirakwizaga amashusho ye yambaye ubusa ari kwikinisha yahamagaye na RIB arabazwa arangije arataha.
Dr Murangira B. Thierry yavuze ko yihamagariye Djihad baraganira amugira inama bemeranya ko atazongera gushyira hanze amashusho y’urukozasoni ariko yabirenzeho.

Dr Muramira yahamije ko Kwizera Nestor uzwi ku mazina ya Papy Nesta Nesta hamwe Uzabakiriho Cyprien uzwi ku mazina ya Djihad bagize uruhare mu gukwirakwiza amashusho ya Yampano aryamanye n’umugore we.`
Aba bombi bafungiye kuri station ya police ya Kicukiro bakaba baje bakurikira K.John, Pazzo Man Ishimwe Francois Xavier.
RIB ivuga ko izakomeza gukora iperereza kugeza kuri buri wese wakwirakwije ariya mashusho ‘byaba uyu munsi cyangwa mu gihe kizaza’.
Mu Rwanda, Itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.
Ingingo ya 34 ivuga ko gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina, hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze icyaha.

Umuntu wese, iyo atangaje cyangwa atumye hatangazwa amashusho cyangwa amajwi yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina, binyuze ku rusobe rwa mudasobwa cyangwa ubundi buryo bw’ikoranabuhanga n’itumanaho; usaba, utoza cyangwa uhamagarira umwana, abinyujije muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa cyangwa umuyoboro uwo ari wo wose, hagamijwe kumukoresha imibonano mpuzabitsina, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1,000,000 ariko atarenze Miliyoni 3.000.000Frw.
Ingingo ya 38 ivuga ko umuntu wese, utangaza, wohereza cyangwa utuma hatangazwa ubutumwa ubwo ari bwo bwose bw’urukozasoni akoresheje mudasobwa, cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri, n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 2,000,0000Frw.
Iyo ubutumwa bw’urukozasoni buvugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo budahuye n’ukuri cyangwa bureba umwana, uwahamwe n’icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1,000,000Frw, ariko atarenze 3,000.0000Frw.







