Umunyapolitiki wo muri Uganda Mubaraka Munyagwa yagiriye inama umunyamakuru akaba n’umunyamakuru wa YouTube Isaac Katende, uzwi cyane nka Kasuku, kwitwararika ku bijyanye n’inkunga ya miliyari 5 z’amashilingi ya Uganda yemerewe abatunganya ibihangano byo kuri internet.
Iyi nkunga yemerewe abahanzi n’abakora content na Perezida wa Uganda Yoweri Museveni, igamije gufasha SACCO ihuriwemo n’abakora ibihangano byo kuri internet muri Uganda.
Munyagwa yavuze ko ayo mafaranga ashobora guteza ibibazo kuri Kasuku mu gihe atayitondeye, cyane cyane kubera uburyo abantu benshi batekereza ko ari we uzayabagabanya.
Yagize ati: “Kasuku natitonda, ayo mafaranga bashinzwe ashobora kwangiza izina rye n’ikirango cye. Abantu benshi batekereza ko yabonye amafaranga menshi, kandi buri blogger atekereza ko agomba kugira icyo ahabwa.”
Yakomeje avuga ko igihe cyo kugabanya ayo mafaranga gishobora guteza impaka n’ibibazo byinshi hagati y’abakora ibihangano byo kuri internet.
Munyagwa kandi yasabye Kasuku gukomeza kwibanda ku kazi ke k’itangazamakuru aho kwivanga cyane mu bibazo byo kugabanya ayo mafaranga.
Yagize ati: “Nabona amahirwe yo guhura n’Umukuru w’Igihugu, yakamusaba amafaranga ye bwite atari ayo muri SACCO. Naramuka atitondeye, iki kibazo gishobora kumugiraho ingaruka.”
Aya mafaranga ya miliyari 5 yemerewe abakora content yatangajwe na Perezida Yoweri Museveni mu kiganiro cyitwa “Jazz with Jajja” cyabaye ku wa 1 Werurwe, kigamije gufasha abahanzi n’abakora ibihangano byo kuri internet guteza imbere ibikorwa byabo.







