Ukwezi kwa Gashyantare kwahaye abakunda kureba filime na series amahitamo menshi, cyane cyane series ngufi ushobora kureba mu minsi mike utarinze gufata igihe kinini. Imbuga nkoranyambaga zitandukanye zikomeje gusohora inkuru zigufi, zifite umwihariko kandi zoroshye gukurikira. Impinga.rw yakusanyije zimwe muri series zishimishije ushobora kureba muri iyi weekend.
Finding Her Edge (Netflix)
Iyi series ya Netflix yasohotse ku wa 22 Mutarama, kuri ubu ikaba iri ku mwanya wa kane mu zikunzwe cyane kuri uru rubuga. Igizwe n’ibice umunani, ikurikira inkuru y’umukobwa ukina siporo uri kugerageza kwigaragaza mu isi y’amarushanwa akomeye, mu gihe ahanganye n’urukundo rudasobanutse.
Inkuru igaruka ku bashiki bacu batatu bari munsi y’igitutu cy’amateka y’umuryango wabo mu mukino wo gusiganwa ku rubura (figure skating). Adriana ni we mukinnyi w’imena, aho yitoreza hamwe n’umufatanyabikorwa mushya witwa Brayden, ariko umutima we ugakomeza kuba ku wahoze ari umukunzi we Freddie. Kugira ngo abone inkunga (sponsorship), Adriana ajya mu rukundo rw’ikinamico na Brayden, ibintu birushaho kumushyira mu bibazo by’akazi n’amarangamutima.
The Seduction (HBO Max)
Ni series y’amateka y’Abafaransa igizwe n’ibice bitandatu, ikaba ari intangiriro (prequel) ya Dangerous Liaisons. Igaragaza uko Isabelle de Merteuil, umukobwa ukiri muto, agenda ahinduka umwe mu bagore b’icyubahiro bazwiho gukoresha ubwenge, irari n’uburiganya mu muryango w’abakire b’i Paris mu kinyejana cya 18.
Ikinwamo na Anamaria Vartolomei na Diane Kruger, iyi series igaragaza neza uko umugore w’umunyabwenge yiga gukoresha urukundo nk’intwaro mu gihe abayeho mu muryango uha abagabo ububasha burenze ubw’abagore.
Iyi series igaragara cyane ku ishusho nziza, imyambaro n’inkuru irimo ubujyakuzimu bw’imyitwarire y’abantu.
Bridgerton – Season ya 4
Ibice bine bya mbere by’iyi season byasohotse ku wa 29 Mutarama, bikaba byahise bifata umwanya wa mbere ku isi hose. Bridgerton, yatsindiye ibihembo bitanu bya Emmy kubera umwihariko wayo mu myambaro n’isura, ikomeje kuvanga urukundo, amakimbirane yo mu miryango n’ibihuha byo mu muryango w’abakire b’i London.
Mu gihe igice cya kabiri cy’iyi season gitegerejwe mu mpera z’uku kwezi, iyi weekend ni igihe cyiza cyo gukurikirana inkuru nshya z’urukundo n’amabanga akomeje kugaragara muri uyu muryango w’ibyamamare.
Sandokan: The Pirate Prince (Netflix)
Iyi series igizwe n’ibice umunani yasohotse bucece ku wa 19 Mutarama, ariko ikomeza kuba mu ziri kurebwa cyane. Igaragara mu kinyejana cya 19, ikurikira inkuru ya Sandokan, igisambo cyo muri Malaysia gihanganye n’ingabo z’Abongereza zashakaga kwigarurira igihugu cye.
Harimo imirwano yo mu nyanja, kurwanya ubukoloni n’ibikorwa by’intwari, bigatuma iyi series iba nziza ku bashaka kureba inkuru ishimishije itagusaba kwinjira cyane mu marangamutima aremereye.
Baby Reindeer
Iyi miniseries iteye ubwoba mu buryo bwihariye, igaruka ku nkuru ishingiye ku buzima bwite, igasuzuma ikibazo cyo guhohoterwa n’iyikurikiranwa (stalking) mu buryo budasanzwe. Igaragaza inkuru y’umunyarwenya uri kugerageza kwiyubaka, ubuzima bwe bugahinduka nyuma yo guhura n’umuntu umwe umutoteza bikabije.
Iyi series ivuga ku ihungabana, kwihagararaho n’uburyo abahuye n’ihohoterwa bashobora kwirengagizwa, ikabikora mu buryo bukomeye kandi butuma umuntu atekereza cyane.
Igiye gusohoka muri iyi weekend
The ’Burbs izatangira kuri Peacock ku wa 8 Gashyantare, ikinwamo na Keke Palmer. Ni remake ya filime yamenyekanye mu 1989, ivuga ku baturanyi batangira gukeka ko hari ikintu kibi kiri kuba mu nzu y’abaturanye.
Iyi version nshya ijyana inkuru mu bihe by’iki gihe, igaruka ku bibazo byo gukurikiranwa, umutekano n’icyizere hagati y’abantu babana mu muryango umwe.







