Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yashyizeho komite ishinzwe gutoranya filime zo mu Rwanda zizajya zihatanira ibihembo bya’Oscars’.
Ni itangazo ryashyizwe ku mbuga nkoranyambaga z’iyi minisiteri yaragijwe guteza imbere urubyiruko n’ubuhanzi.
Ku wa 11 Kanama 2025 nibwo iriya minisiteri yageneye abanyamakuru itangazo rikubiyemo ibisobanuro by’iyo komite igizwe n’abasaga 15 barimo abafite amazina azwi muri sinema nyarwanda n’abandi batazi aho biva n’aho bijya.
Itangazo rero rigira riti”U Rwanda rwishimiye kubamenyesha ko hagiyeho akanama kazagena filime yo mu cyiciro’ International Feature Film’ mu bihembo bizatangwa ku nshuro ya 98. Ibi bihembo bizatangwa ku wa 15 Werurwe 2026.
Akanama kazajya gatoranya filime yo mu Rwanda kashyizweho bitegetswe na’ The Academy of Motion Picture Arts and Sciences (AMPAS).
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Sandrine Umutoni yashimiye iyi ntambwe itewe. Ati”Aya ni amahirwe mu bijyanye na Sinema, kuba hashyizweho akanama kazajya gatoranya filime izahatanira Oscars ni iby’agaciro. Tugamije kuzamura ijwi ryacu ku ruhando mpuzamahanga mu bijyanye na sinema”.
Komite yashyizweho na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi iyobowe na Marie France Niragire, akaba asanzwe ayobora inama y’igihugu y’abahanzi itagira ubuzima gatozi n’aho ikorera.
Iyi komite isabwa kureba filime yose izajya itangwa mbere yo kuyitora. Hazajya habaho ibiganiro mpaka kuri filime zatanzwe noneho habeho gutora mu ibanga.
Filime yujuje ibisabwa
Igomba kuba yarakiniwe mu Rwanda, ikerekanirwa mu nzu zabugenewe iminsi irindwi yikurikiranya. Igomba kuba yaragiye hanze ku wa mbere Ukwakira 2024 kugeza ku wa 30 Nzeri 2025. Igomba kuba iri mu Kinyarwanda ariko ikagira amagambo ayiherekeza ari mu Cyongereza ‘English Subtitles’.

Akanama kazajya gatoranya filime yo guhatanira ibihembo bya Oscars