• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Monday, December 1, 2025
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Mike Sonko yareze CAF ashinja akarengane ku isezererwa rya Kenya muri CHAN

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
August 25, 2025
Reading Time: 1 min read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Uwahoze ayobora Umujyi wa Nairobi, Mike Sonko, yashyikirije Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) impapuro z’ikirego, agaragaza akarengane Kenya ivuga ko yakorewe ubwo yasezererwaga na Madagascar muri Shampiyona Nyafurika y’Amakipe y’Ibihugu akoresha Abakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN).

Mu ibaruwa y’ikirego cyanditse ku itariki ya 24 Kanama 2025, ibinyujije mu banyamategeko bacyo Wanyanga & Co. Advocates, Sonko ashinja abasifuzi guhubuka no kugaragaza ubusumbane mu mukino wa ¼ wabaye ku wa Gatanu ushize.

Abo banyamategeko bagaragaza ko ibitego bibiri bya Harambee Stars byanzwe kwemenzwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bigatuma Kenya ibura amahirwe yo kugera muri ½ cy’irushanwa.

Bashingiye ku ngingo ya 4.2.3 n’ingingo ya 115 z’amategeko agenga CHAN, basabye ko hakorwa iperereza, bashinja abasifuzi “kwirengagiza ibitego no guha amahirwe Madagascar, bikangiza amahirwe y’ikipe ya Kenya.”

Muri iki kirego, bavuga ko abasifuzi berekanye ubusumbane bugaragara ubwo banze kwemeza ibitego bibiri bya Kenya kandi ntibagire abo bagisha inama nka VAR cyangwa abandi basifuzi mbere yo gufata ibyemezo.

Bongeraho ko iyo ibyo bitego byemerwa, Kenya yari kuba yatsinze, bityo imyitwarire y’abasifuzi ikaba yarahungabanyije ihame ry’ubunyangamugayo n’ubutabera mu irushanwa.

Sonko asaba CAF kudashyira mu bikorwa umwanzuro w’umukino kugeza igihe hazaba habayeho isuzuma ryimbitse. Asaba ko CAF igenzura raporo z’abasifuzi, inyandiko z’abasifuzi bungirije, amakuru ya komiseri w’umukino ndetse n’amashusho ya VAR, mbere yo gufata icyo yise “umwanzuro urenganura.”

Iyo baruwa inasaba ko mu gihe CAF itabikora mu masaha 24, ikibazo kizashyikirizwa aka nama gashinzwe Imyitwarire ya CAF hakurikijwe ingingo ya 10 n’iya 11 z’Itegeko nshinga rya CAF.

Ati:“ Umukiriya wacu ndetse n’abaturage ba Kenya bose barakajwe n’umwanzuro w’abasifuzi washyize ku iherezo urugendo rw’ikipe y’igihugu muri ¼ cy’irushanwa rwayihuje na Madagascar,” uko ni ko ikirego gifatwa.

Kopi z’icyo kirego kandi zoherejwe mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru rya Kenya (FKF) no mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru rya Madagascar.Uwahoze ayobora Umujyi wa Nairobi, Mike Sonko, yatanze ikirego muri CAF ku isezererwa rya Kenya muri CHAN

Share2Tweet1Send
Previous Post

Imyitwarire y’amafaranga: Inama 10 zaguhindurira ubuzima burundu

Next Post

RDB yahagaritse sosiyete icuruza iby’amahirwe

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

Nyuma yo kunyurwa Richard Nick Ngendahayo yatanze itariki nshya yo kongera gutaramira abanyarwanda

Nyuma yo kunyurwa Richard Nick Ngendahayo yatanze itariki nshya yo kongera gutaramira abanyarwanda

by MUNYANKINDI Alphonse
6 hours ago

Umuhanzi zo kuramya no guhimbaza Imana Richard Nick Ngendahayo nyuma yo gukora igitaramo kikitabirwa n’abantu benshi ndetse umubare w’abihana ukiyongera...

Inzozi za Richard Nick Ngendahayo: Uko Kwifuza Kuba Umunyamakuru Byahindutse Urugendo rw’Ubutumwa mu Ndirimbo z’Iyobokamana

Inzozi za Richard Nick Ngendahayo: Uko Kwifuza Kuba Umunyamakuru Byahindutse Urugendo rw’Ubutumwa mu Ndirimbo z’Iyobokamana

by MUNYANKINDI Alphonse
7 hours ago

Richard Nick Ngendahayo ni umwe mu bahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uzwi cyane mu Rwanda no hanze yarwo....

Amateka ya Gaby Kamanzi umuhanzi udasanzwe muri Gospel Industry

Amateka ya Gaby Kamanzi umuhanzi udasanzwe muri Gospel Industry

by MUNYANKINDI Alphonse
7 hours ago

Irene Ingabire Kamanzi ni umuhanzi wa menyekanye hano mu Rwanda cyane mu kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uzwi kw'izina ry'ubuhanzi...

Next Post
RDB yahagaritse sosiyete icuruza iby’amahirwe

RDB yahagaritse sosiyete icuruza iby’amahirwe

Ishusho yo ku Rukiko rwa Gisirikare

Ishusho yo ku Rukiko rwa Gisirikare

Umuraperi Snoop Dogg, yanenze uburyo LGBTQ+ igaragazwa mu mafirime y’abana

Umuraperi Snoop Dogg, yanenze uburyo LGBTQ+ igaragazwa mu mafirime y’abana

Nyuma yo kunyurwa Richard Nick Ngendahayo yatanze itariki nshya yo kongera gutaramira abanyarwanda
Imyidagaduro

Nyuma yo kunyurwa Richard Nick Ngendahayo yatanze itariki nshya yo kongera gutaramira abanyarwanda

by MUNYANKINDI Alphonse
December 1, 2025
Inzozi za Richard Nick Ngendahayo: Uko Kwifuza Kuba Umunyamakuru Byahindutse Urugendo rw’Ubutumwa mu Ndirimbo z’Iyobokamana
Amateka

Inzozi za Richard Nick Ngendahayo: Uko Kwifuza Kuba Umunyamakuru Byahindutse Urugendo rw’Ubutumwa mu Ndirimbo z’Iyobokamana

by MUNYANKINDI Alphonse
December 1, 2025
Amateka ya Gaby Kamanzi umuhanzi udasanzwe muri Gospel Industry
Amateka

Amateka ya Gaby Kamanzi umuhanzi udasanzwe muri Gospel Industry

by MUNYANKINDI Alphonse
December 1, 2025
Jose Chameleone ategerejwe mu majyaruguru ya Uganda
Imyidagaduro

Jose Chameleone ategerejwe mu majyaruguru ya Uganda

by Alex RUKUNDO
November 30, 2025

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.