Uwahoze ayobora Umujyi wa Nairobi, Mike Sonko, yashyikirije Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) impapuro z’ikirego, agaragaza akarengane Kenya ivuga ko yakorewe ubwo yasezererwaga na Madagascar muri Shampiyona Nyafurika y’Amakipe y’Ibihugu akoresha Abakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN).
Mu ibaruwa y’ikirego cyanditse ku itariki ya 24 Kanama 2025, ibinyujije mu banyamategeko bacyo Wanyanga & Co. Advocates, Sonko ashinja abasifuzi guhubuka no kugaragaza ubusumbane mu mukino wa ¼ wabaye ku wa Gatanu ushize.
Abo banyamategeko bagaragaza ko ibitego bibiri bya Harambee Stars byanzwe kwemenzwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bigatuma Kenya ibura amahirwe yo kugera muri ½ cy’irushanwa.
Bashingiye ku ngingo ya 4.2.3 n’ingingo ya 115 z’amategeko agenga CHAN, basabye ko hakorwa iperereza, bashinja abasifuzi “kwirengagiza ibitego no guha amahirwe Madagascar, bikangiza amahirwe y’ikipe ya Kenya.”
Muri iki kirego, bavuga ko abasifuzi berekanye ubusumbane bugaragara ubwo banze kwemeza ibitego bibiri bya Kenya kandi ntibagire abo bagisha inama nka VAR cyangwa abandi basifuzi mbere yo gufata ibyemezo.
Bongeraho ko iyo ibyo bitego byemerwa, Kenya yari kuba yatsinze, bityo imyitwarire y’abasifuzi ikaba yarahungabanyije ihame ry’ubunyangamugayo n’ubutabera mu irushanwa.
Sonko asaba CAF kudashyira mu bikorwa umwanzuro w’umukino kugeza igihe hazaba habayeho isuzuma ryimbitse. Asaba ko CAF igenzura raporo z’abasifuzi, inyandiko z’abasifuzi bungirije, amakuru ya komiseri w’umukino ndetse n’amashusho ya VAR, mbere yo gufata icyo yise “umwanzuro urenganura.”
Iyo baruwa inasaba ko mu gihe CAF itabikora mu masaha 24, ikibazo kizashyikirizwa aka nama gashinzwe Imyitwarire ya CAF hakurikijwe ingingo ya 10 n’iya 11 z’Itegeko nshinga rya CAF.
Ati:“ Umukiriya wacu ndetse n’abaturage ba Kenya bose barakajwe n’umwanzuro w’abasifuzi washyize ku iherezo urugendo rw’ikipe y’igihugu muri ¼ cy’irushanwa rwayihuje na Madagascar,” uko ni ko ikirego gifatwa.
Kopi z’icyo kirego kandi zoherejwe mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru rya Kenya (FKF) no mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru rya Madagascar.Uwahoze ayobora Umujyi wa Nairobi, Mike Sonko, yatanze ikirego muri CAF ku isezererwa rya Kenya muri CHAN







