• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Wednesday, April 8, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Mibirizi: Umuhanzi wagize uruhare rukomeye mu isanamitima y’Abanyarwanda

MUNYANKINDI Alphonse by MUNYANKINDI Alphonse
April 8, 2026
Reading Time: 2 mins read
A A

Munyanshoza Dieudonne uzwi cyane nka Mibirizi, ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki nyarwanda, by’umwihariko mu ndirimbo zafashije Abanyarwanda mu rugendo rwo kwiyubaka no gukira ibikomere byatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uretse kuba umuhanzi, azwi kandi nk’umwanditsi w’indirimbo ndetse n’umutahira ufite ubuhanga mu by’amazina y’inka.

Amateka ye akiri muto

Munyanshoza Dieudonne yavukiye i Mibilizi mu cyahoze ari Komine Kimbogo, ubu ni mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, tariki ya 25 Nzeri 1975. Ni umwana wa Munyanshoza Anaclet na Mukarugema Mariya.

Nubwo atagize amahirwe yo gukomeza amashuri menshi, kuko yarangije amashuri abanza gusa, akiri muto yagaragazaga impano mu muziki. Mu mashuri abanza yakundaga kuririmba indirimbo z’abahanzi bakunzwe icyo gihe barimo Sebanani Andereya na Niyomugabo Philemon.

Mu 1989, nyuma yo gusoza amashuri abanza, yize umwuga w’ububaji ku kigo cy’i Kibogora muri Nyamasheke, umwuga yakomeje gukora mbere yo kwinjira mu gisirikare.

Uko yinjiye mu ngabo za FPR Inkotanyi

Mu mwaka wa 1993, Munyanshoza yinjiye mu ngabo za FPR Inkotanyi afite imyaka 18 y’amavuko. Yinjiriye ahahoze ari Komine Butaro, ubu ni mu Karere ka Burera hafi y’umupaka w’u Rwanda na Uganda.

Munyanshoza Dieudonne uzwi ku mazina ya Mibirizi yabaye mu gisirikare cyahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Nubwo yari yinjiye mu gisirikare, impano y’umuziki yakomeje kumugaragaramo. Muri icyo gihe yatangiye kwandika no kuririmba indirimbo ze bwite, zirimo izakunzwe nka “Urukundo Ruzira Icyasha” na “Horana Ubutwari.”

Nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Mibirizi yongeye kwinjira byimbitse mu muziki, aho indirimbo ze zatangiye gufasha benshi mu rugendo rw’isanamitima.

Urugendo rwe mu muziki

Mu 1997, Mibirizi yasohoye album ye ya mbere yari iriho indirimbo zitandukanye zirimo “Umwari,” “Umunsi Wandutiye Iyindi,” “Amazi si ya Yandi,” “Urukundo Ruzira Icyasha,” na “Amahoro Meza.”

Mu 1999 yasohoye album ya kabiri igizwe n’indirimbo zo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Zimwe mu zamenyekanye cyane harimo “Mibilizi,” “Nyanza ya Butare,” “Ku Mugote,” “Twarabakundaga,” na “Jenoside Ntikagaruke.” Nyuma y’iyi album yakomeje gukora izindi ndirimbo nyinshi zigamije kwibuka no guha icyubahiro abazize Jenoside.

Munyanshoza Dieudonne yagize uruhare rukomeye mu guhimba indirimbo zivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’izibakomeza abacitse ku icumu

Mu 2010 yasohoye indi album igaruka ku ndirimbo z’urukundo n’izikoreshwa mu birori by’ubukwe, zirimo “Mubaye Umwe,” “Nibaguhigamire,” n’iyitwa “Umwari.”

Yanakoranye indirimbo n’abandi bahanzi mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, zirimo “Nturi Wenyine,” ndetse anasohora izindi nka “Bisesero,” “Gisagara,” na “Jali.”

Ibihembo n’ishimwe yahawe

Mu rugendo rwe mu muziki, Mibirizi yagiye ahabwa ibihembo bitandukanye bishimangira uruhare rwe mu muziki nyarwanda.

Mu 2009 yahawe igihembo cyo kurwanya Sida cyatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibidukikije (REMA) kubera indirimbo “Amazi si ya Yandi.”

Mu 2011 yabaye uwa kabiri mu marushanwa yo guhanga indirimbo yateguwe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yitwaga “Hanga Umurimo,” aho yahembwe miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Mu 2024 kandi yahawe igihembo cy’icyubahiro muri Isango na Muzika Awards, mu rwego rwo kumushimira uruhare rwe mu iterambere ry’umuziki nyarwanda.

Ubuzima bwe bwite

Munyanshoza Dieudonne yakoreye igihe kirekire mu ngabo z’u Rwanda mbere yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru mu 2016, nyuma y’imyaka 23 mu gisirikare, afite ipeti rya Sergeant.

Mu buzima busanzwe, ni umugabo wubatse. Yashakanye na Kayishema Candide mu 2009, nubwo bari baramenyanye kuva mu 2007. Bombi bafitanye abana batanu, abakobwa bane n’umuhungu umwe.

Uyu muhanzi akomeje gufatwa nk’umwe mu bagize uruhare rukomeye mu gukoresha umuziki nk’igikoresho cy’isanamitima n’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Previous Post

Senderi yongeye gusubiramo indirimbo ze zifite amateka nyuma y’imyaka 20

Next Post

Impamvu abagore benshi babyara bagaramye kandi si ko byahoze

MUNYANKINDI Alphonse

MUNYANKINDI Alphonse

IZINDI NKURU WASOMA

Impamvu abagore benshi babyara bagaramye kandi si ko byahoze

Impamvu abagore benshi babyara bagaramye kandi si ko byahoze

by MUNYANKINDI Alphonse
4 hours ago

Mu mateka y’isi, abagore ntibahoraga babyara baryamye bagaramye nk’uko bikunze kugaragara mu bitaro byinshi muri iki gihe. Ahubwo mu myaka...

Senderi yongeye gusubiramo indirimbo ze zifite amateka nyuma y’imyaka 20

Senderi yongeye gusubiramo indirimbo ze zifite amateka nyuma y’imyaka 20

by MUNYANKINDI Alphonse
17 hours ago

Umuhanzi Senderi Hit uzwi mu ndirimbo zigisha uburere mboneragihugu n’izijyanye no Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, yongeye gusubiramo indirimbo ze ebyiri...

Chameleone yifatanyije n’Abanyarwanda mu #Kwibuka32

Chameleone yifatanyije n’Abanyarwanda mu #Kwibuka32

by MUNYANKINDI Alphonse
19 hours ago

Umuhanzi w’icyamamare mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Jose Chameleone, yifatanyije n’Abanyarwanda n’Isi muri rusange mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro...

Next Post
Impamvu abagore benshi babyara bagaramye kandi si ko byahoze

Impamvu abagore benshi babyara bagaramye kandi si ko byahoze

Al Hilal SC yifatanyije n’Abanyarwanda mu #Kwibuka32

Al Hilal SC yifatanyije n’Abanyarwanda mu #Kwibuka32

Al Hilal SC yifatanyije n’Abanyarwanda mu #Kwibuka32
Imikino

Al Hilal SC yifatanyije n’Abanyarwanda mu #Kwibuka32

by MUNYANKINDI Alphonse
April 8, 2026
Impamvu abagore benshi babyara bagaramye kandi si ko byahoze
Mu mahanga

Impamvu abagore benshi babyara bagaramye kandi si ko byahoze

by MUNYANKINDI Alphonse
April 8, 2026
Mibirizi: Umuhanzi wagize uruhare rukomeye mu isanamitima y’Abanyarwanda
Imyidagaduro

Mibirizi: Umuhanzi wagize uruhare rukomeye mu isanamitima y’Abanyarwanda

by MUNYANKINDI Alphonse
April 8, 2026
Senderi yongeye gusubiramo indirimbo ze zifite amateka nyuma y’imyaka 20
Imyidagaduro

Senderi yongeye gusubiramo indirimbo ze zifite amateka nyuma y’imyaka 20

by MUNYANKINDI Alphonse
April 7, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.