Mesach Semakula yashimiye bimazayo Ziza Bafana, ayamashime yamugaragaje nk’umwe mu bahanzi bafite impano idasanzwe mu muziki, by’umwihariko ashimangira ijwi rye ryihariye n’ubumenyi bwo gucuranga ibikoresho bitandukanye by’umuziki.
Mu kiganiro cyaciye kuri YouTube, Mesach yavuze ko Ziza Bafana ari “umuhanzi mwiza”, asobanura ko ijwi rye n’ubumenyi bwe mu muziki bigira umuhanzi udasanzwe ugereranyije n’abandi bahanzi benshi.
Gusa yongeyeho ko, nubwo afite impano ikomeye, Ziza Bafana atajya atera imbere uko bikwiye bitewe n’imbogamizi zimwe na zimwe ze bwite zituma atagera ku rwego yifuza.
Mesach yemeye ko we ubwe adashobora kuririmba nk’uko Ziza Bafana aririmba, ashimangira ko buri muhanzi agira inzira ye n’umwihariko we.
Yagize ati: “Sinshobora kuririmba nk’uko Ziza Bafana aririmba, kandi n’iyo nabigerageza abantu bakwibaza ikibazo mfite. Ni yo mpamvu ari ingenzi gukora mu mwihariko wawe ku byo uzi gukora, kuko iyo ngerageje kwigana abahanzi bakomeye naba nitesha agaciro.”
Akomoza ku mpano ya Bafana, Mesach yasabye abandi bahanzi kwibanda ku byo bashoboye neza aho kwiruka ku byamamare cyangwa gukora iby’igihe gito. Yavuze ko abahanzi bakwiye kwiyemeza gukora injyana bahisemo no kuyinoza uko bikwiye.
Yagize ati: “Niba ari kadongo kamu, wibandeho. Tumenyeho ko ugira umwihariko wo kuvuga inkuru n’amagambo meza. Icara ukore indirimbo yawe y’iminota itatu cyangwa ine. Uyumvise avuge ati: ‘wow’, kandi bigaragara ko ari injyana yawe. Kandi n’abandi nibakwigana ntibabishobore nk’uko wowe ubikora.”







