• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Friday, January 16, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

MC Tino yavuze uko Ayra Starr yamuhaye amadorali amwibeshyeho ko ari The Ben

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
August 11, 2025
Reading Time: 1 min read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Kasirye Martin uzwi cyane nka MC Tino, yatangaje uko umunya-Nigeria Ayra Starr yamuhaye amadorali ubwo bari bahuriye muri ‘Back Stage’ avuye gufasha The Ben ku rubyiniro mu gitaramo cyabaye ku iserukiramuco rya Giants of Africa.

Mu kiganiro yagiranye n’Inyarwanda, MC Tino yavuze ko icyo gitaramo kizahora ku mutima, kuko yari ubwa mbere ahagaze ku rubyiniro imbere y’abantu bari hagati y’ibihumbi 9 na 10.
Yongeraho ko byari n’ubwa mbere aririmbanye na The Ben indirimbo bakoranye bise Plenty, kandi ko yakoresheje imbaraga nyinshi kugira ngo yitware neza.

MC Tino yasobanuye ko ubwo yari ageze mu rwambariro, Ayra Starr yamusuhuje atekereza ko ari The Ben, ndetse amushyikiriza amadorali nk’ishimwe.
Ati: “Ayra Starr yampaye amafaranga mu ntoki, ariko kubera akavuyo sinzi aho nayasize, birashoboka ko nayasize muri BK Arena. Ikinsigaye ku mutima ni uko ubwo nari ku rubyiniro na The Ben, muri ibyo byumba by’abahanzi baba bareba kuri televiziyo, yaje kundamutsa, aranyibeshyaho.”
Yongeyeho ko yanamwemereye gukora collabo, yibwira ko ari The Ben.

MC Tino yavuze ko amaze igihe afasha The Ben ku rubyiniro nk’umushyushyarugamba, kandi ko nyuma yo guhurira mu ndirimbo Plenty, yiteguye no gukorana nawe indi ndirimbo.
Yanavuze ko ari mu myiteguro yo gushyira ku isoko album nshya, yizeza abakunzi be ko izaba iri ku rwego rwo hejuru.

Kasirye Martin, uzwi nka MC Tino, ni umuhanzi n’umunyamakuru wa Royal FM. Azwi mu njyana za Afrobeat na R&B, ndetse no kuba umushyushyarugamba wubashywe mu myidagaduro nyarwanda.
Afite izina rikomeye mu gufasha no gushyigikira abandi bahanzi, ndetse yamenyekanye cyane kubera gukorana n’abahanzi bazwi nka The Ben.

Share2Tweet1Send
Previous Post

Umuhanga mu bisigaramatongo arifuza ko ibuye rya “meteorite” ryavuye kuri Mars ryagarurwa muri Niger

Next Post

Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yashyizeho komite yo gutoranya filime zizajya zihatanira’Oscars’

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

Abahanzi bakomeye ba Gospel Todd Galberth na Naomi Raine bagiye gutaramira mu Rwanda

Abahanzi bakomeye ba Gospel Todd Galberth na Naomi Raine bagiye gutaramira mu Rwanda

by MUNYANKINDI Alphonse
31 minutes ago

Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bazwi ku rwego mpuzamahanga, Todd Galberth na Naomi Raine, batangaje ko u Rwanda...

Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy

Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy

by Alex RUKUNDO
22 hours ago

Abakunzi b’imyidagaduro n’urwenya baritegura ijoro ridasanzwe kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Mutarama 2026, ubwo hateganyijwe igitaramo cya Gen Z...

Filime nshya igaruka ku ruhare rw’ubutwari bw’Abarokokeye i Bisesero, igashyira imbere inkuru z’Abanyafurika ubwabo

Filime nshya igaruka ku ruhare rw’ubutwari bw’Abarokokeye i Bisesero, igashyira imbere inkuru z’Abanyafurika ubwabo

by MUNYANKINDI Alphonse
1 day ago

Hari filime nshya iri gutegurwa igamije gusubiza mu ndorerwamo y’amateka imwe mu nkuru zibabaje ariko zinagaragaza ubutwari bukomeye bwabereye i...

Next Post
Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yashyizeho komite yo gutoranya filime zizajya zihatanira’Oscars’

Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yashyizeho komite yo gutoranya filime zizajya zihatanira’Oscars’

Adekunle Gold, D’banj na Stonebwoy baririmbiye Davido mu bukwe

Adekunle Gold, D’banj na Stonebwoy baririmbiye Davido mu bukwe

Weasel Manizo yagiye kurwarira mu rugo

Weasel Manizo yagiye kurwarira mu rugo

Abahanzi bakomeye ba Gospel Todd Galberth na Naomi Raine bagiye gutaramira mu Rwanda
Imyidagaduro

Abahanzi bakomeye ba Gospel Todd Galberth na Naomi Raine bagiye gutaramira mu Rwanda

by MUNYANKINDI Alphonse
January 16, 2026
Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy
Imyidagaduro

Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy

by Alex RUKUNDO
January 15, 2026
Uganda: William Nyombi Thembo yatangaje ko internet izasubiraho nyuma y’amatora
Umutekano

Uganda: William Nyombi Thembo yatangaje ko internet izasubiraho nyuma y’amatora

by Alex RUKUNDO
January 15, 2026
Filime nshya igaruka ku ruhare rw’ubutwari bw’Abarokokeye i Bisesero, igashyira imbere inkuru z’Abanyafurika ubwabo
Amateka

Filime nshya igaruka ku ruhare rw’ubutwari bw’Abarokokeye i Bisesero, igashyira imbere inkuru z’Abanyafurika ubwabo

by MUNYANKINDI Alphonse
January 15, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.