Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Kasirye Martin uzwi cyane nka MC Tino, yatangaje uko umunya-Nigeria Ayra Starr yamuhaye amadorali ubwo bari bahuriye muri ‘Back Stage’ avuye gufasha The Ben ku rubyiniro mu gitaramo cyabaye ku iserukiramuco rya Giants of Africa.
Mu kiganiro yagiranye n’Inyarwanda, MC Tino yavuze ko icyo gitaramo kizahora ku mutima, kuko yari ubwa mbere ahagaze ku rubyiniro imbere y’abantu bari hagati y’ibihumbi 9 na 10.
Yongeraho ko byari n’ubwa mbere aririmbanye na The Ben indirimbo bakoranye bise Plenty, kandi ko yakoresheje imbaraga nyinshi kugira ngo yitware neza.
MC Tino yasobanuye ko ubwo yari ageze mu rwambariro, Ayra Starr yamusuhuje atekereza ko ari The Ben, ndetse amushyikiriza amadorali nk’ishimwe.
Ati: “Ayra Starr yampaye amafaranga mu ntoki, ariko kubera akavuyo sinzi aho nayasize, birashoboka ko nayasize muri BK Arena. Ikinsigaye ku mutima ni uko ubwo nari ku rubyiniro na The Ben, muri ibyo byumba by’abahanzi baba bareba kuri televiziyo, yaje kundamutsa, aranyibeshyaho.”
Yongeyeho ko yanamwemereye gukora collabo, yibwira ko ari The Ben.
MC Tino yavuze ko amaze igihe afasha The Ben ku rubyiniro nk’umushyushyarugamba, kandi ko nyuma yo guhurira mu ndirimbo Plenty, yiteguye no gukorana nawe indi ndirimbo.
Yanavuze ko ari mu myiteguro yo gushyira ku isoko album nshya, yizeza abakunzi be ko izaba iri ku rwego rwo hejuru.
Kasirye Martin, uzwi nka MC Tino, ni umuhanzi n’umunyamakuru wa Royal FM. Azwi mu njyana za Afrobeat na R&B, ndetse no kuba umushyushyarugamba wubashywe mu myidagaduro nyarwanda.
Afite izina rikomeye mu gufasha no gushyigikira abandi bahanzi, ndetse yamenyekanye cyane kubera gukorana n’abahanzi bazwi nka The Ben.
