Umunyamakuru ufite amzian yiswe n’ababyeyi Edwin Katamba, wamamaye ku mazina nk MC Kats, yanenze bikomeye igitekerezo cy’umuhanzi Eddy Kenzo, wavuze ko agiye gushyiraho irimbi ryihariye ry’abahanzi bo muri Uganda.
Ibi Mc Kats yabivuze nyuma y’uko Eddy Kenzo yitabiriye igikorwa cyo kwibuka (vigil) nyina w’umuraperi Fik Fameica, aho Kenzo yatangaje ko ateganya gushaka inkunga yo kubaka irimbi rigenewe kujya rishyungurwamo abahanzi gusa.
Mu reaction ye mu magambo ya Kenzo, Mc Kats yavuze ko ahangayikishijwe cyane n’icyo gitekerezo, agaragaza ko cyidatanga ubutumwa butari bwa bahanzi gusa.
Yavuze ko Kenzo, bitewe n’ijambo yavuze n’uruhare afite mu ruganda rw’umuziki, akwiye gushyira imbere imishinga ishobora gufasha abahanzi bakiri bazima aho gutekereza ku ku bitabye ku bavuye mu buzima ( Bitabye Imana).
Yagize ati: “Numvise inshuti yanjye Eddy Kenzo ivuga ko igiye gushaka inkunga yo kubaka irimbi ry’abahanzi bo muri Uganda, numva mbabaye cyane, kandi koko nduva mbabaye cyane. Byibura yari kuvuga ko agiye gushaka inkuga yo kubaka ibitaro bishobora gusha kuvura abahanzi igihe barwaye. Ariko igitekerezo cyiza kuri twe ni ugupfa? Mana yanjye.”
MC Kats yakomeje avuga ko, n’iyo kubaka ibitaro byaba bidashoboka, Kenzo yari kuvuga ko agiye gushyira imbaraga mu imishinga ibyara inyungu ishobora gufasha abahanzi bafite ibibazo by’ubukungu.
Yagize ati: “Nibura yavuga ko ashaka kubaka amazu akodeshwa agenewe abahanzi, bakabona aho kuba ndetse bakaboneramo n’amafaranga.”
Aya magambo ya MC Kats yakomeje guteza impaka zikomeye mu bahanzi n’abakunzi b’umuziki muri Uganda, bareba uburyo bwiza bwakemura bene ibyo bibazo kandi burambye bwo kwita ku mibereho myiza y’abahanzi.







