Mu myaka irenga 12 amaze mu muziki, umuhanzi Yvanny Mpano aracyakora cyane mu bukwe no mu bikorwa byo kumenyekanisha umuziki we, ariko akibaza impamvu ibihangano bye bidacurangwa cyane mu itangazamakuru.
Uyu musore watangiye urugendo rwe mu muziki yibanda ku bukwe, avuga ko amaze kuririmba mu bukwe burenga 500, igikorwa yemeza ko kigaragaza ko adacika intege ndetse akomeza gukorera ku nzozi ze.
Yabwiye InyaRwanda ati “Ntabwo nacitse intege, kuko ndi umwe mu bahanzi bakorana akazi, maze kubwira abantu ko kuva muri 2019 kugeza ubu maze kuririmba mu bukwe burenga 500,”
N’ubwo afite ibikorwa byinshi, avuga ko atabonerwa umwanya uhagije mu itangazamakuru. Yvanny Mpano yavuze ko n’ubwo yagerageje kugeza indirimbo ze kuri Radio n’ahandi, akenshi amaso ye ahera mu kirere, kandi indirimbo ze zikajya zicurangwaho iminsi mike gusa.
Avuga ati “Hari umuntu muhura akakubwira ngo nta kintu uheruka, ko wabuze kandi wasohoye indirimbo ukibaza ngo ese bimeze gute? Gusa ibyanjye mba nabikoze, gusa ibitangazamakuru ugusanga ibihangano byanjye ntibabigeza ku bantu. Ntekereza ko n’abo baba bafitemo ikibazo, kuko ‘Promotion’ mba nayikoze, ibihangano byanjye nagerageje kubigeza hirya no hino,”
Yongeraho ko yagerageje n’uburyo bwo kwishyura kugirango indirimbo ze zicurangwe, ariko n’ubwo yakoresheje amafaranga agera ku 200,000 Frw, abona ko ibitangazamakuru bimwe bidahagije mu gushyigikira umuziki we.
Ati: “Hari ahantu nagiye nohereza indirimbo ariko nkayumva iminsi ibiri gusa […]. Nagiye numva Radio n’ubwo utazumva zose. Nemera ko nkora indirimbo nziza n’ubwo ntashobora kubanguka, ariko igihe nkoreye indirimbo nkora indirimbo nziza. Simbarenganya, ariko bagerageze basunike indirimbo zanjye.”
N’ubwo atarashyirwa imbere n’itangazamakuru, Yvanny Mpano ashimangira ko urugendo rwe rutazahagarara, kuko kumurika impano ye mu bukwe byamufashije kugera ku ntego z’ibanze.
Uyu musore aracyakora cyane ku guhuza impano n’akazi, kandi avuga ko aharanira ko izina rye ryamenyekana mu gihugu, nubwo inzira zo gukomeza kwigaragaza mu itangazamakuru zitaroroshye.







