Umunyamideli akaba n’umukinnyi wa filime, Mario Rodriguez, aherutse kongera kuvuga ku birego arega umuhanzi n’umuyobozi w’inganda za filime, Tyler Perry, amushinja kumuhohotera no kumufata ku ngufu, nyuma y’uko hanze hagiye ubutumwa bwanditse bivugwa ko bombi bagendaga bandikirana, bumugaragaza asaba Perry ubufasha bw’amafaranga.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru PEOPLE, Rodriguez yatangaje ko ubwo butumwa butavuguruza na gato ibyo amushinja, ndetse ko kudusaba ubufasha cyangwa kugaragaza ikinyabupfura bitagomba gufatwa nk’ikimenyetso cy’uko ihohoterwa ritabaye.

Yagize ati, “Ndashaka gusobanura mu magambo make ku bimvugwaho ubu. Abantu bari gukoresha ubutumwa bugaragaza ko nari mfite ikinyabupfura, nshimira cyangwa ngasaba ubufasha, bakabigira intwaro yo kunsebya no guhakana ibyo mvuga.”
Rodriguez yakomeje asobanura ko iyo umuntu afite ububasha ku kazi kawe, ku mafaranga yawe no ku hazaza hawe, bishobora gutuma uguma mu mubano utagutekanye. Yagize ati, “Abahuye n’ihohoterwa akenshi bakomeza kugirana umubano usanzwe n’uwabahohoteye. Hari n’igihe basaba ubufasha igihe baba bageze mu bihe bikomeye cyane.”
Yongeyeho ko ayo magambo n’ubutumwa byagiye hanze bitavuze ko ihohoterwa ritabaye. Ati, “Kuba naranditse ayo magambo ntibivuze ko ihohoterwa ritabaye. Byanditswe mu gihe nari ndi mu bihe bikomeye cyane, kandi ibyo nabagamo byagaragaraga mu buzima bwanjye. Gukomeza guhabwa ubufasha bw’amafaranga cyangwa kugirana umubano n’uwaguhohoteye si ibintu bihabanye n’ihohoterwa; akenshi biba bigize imiterere y’igitutu n’imbaraga zikurikirana ihohoterwa.”
Ikinyamakuru TMZ cyari cyatangaje ko cyabonye ubutumwa bivugwa ko bwanditswe na Rodriguez asaba Tyler Perry amafaranga yo kwivuza amenyo, ndetse akanamushimira inshuro nyinshi ku bufasha n’ubucuti bari bafitanye. Ibyo byatumye bamwe bibaza impamvu yakomeje kwegera Perry nyuma y’ibyo amushinja.
Aya makuru avuga ko ubwo butumwa bwanditswe mbere y’uko Rodriguez atanga ikirego mu mpera za Noheli 2025, aho yashinje Tyler Perry kumuhohotera no kugerageza kumukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato. Muri icyo kirego, avuga ko Perry yamusabye inshuro nyinshi ibintu atifuzaga, ndetse hakaba n’igihe yamukoze ku gitsina atabishaka.
Ku ruhande rwa Tyler Perry, umunyamategeko we Alex Spiro yahakanye bikomeye ibi birego byose. Mu butumwa yagejeje kuri TMZ, yagize ati, “Ibi nta kindi bigamije uretse gushaka amafaranga menshi. Ni amayeri yo gusahura miliyoni 77 z’amadolari ya Amerika.”
Tyler Perry ubwe, uzwi cyane mu ruganda rwa filime muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yakomeje gutsimbarara ku kuba nta na kimwe muri ibi birego gifite ishingiro. Ni umwe mu bakoze filime zakunzwe cyane zirimo Beauty in Black, The Six Triple Eight, Mea Culpa, Divorce in Black n’izindi nyinshi zakunzwe n’abakunzi ba sinema ku isi.
Kugeza ubu, uru rubanza ruracyari mu ntangiriro, mu gihe impande zombi zikomeje gutanga ibisobanuro bitandukanye ku byabaye, ndetse rukaba rukomeje gukurikirwa n’itangazamakuru n’abantu benshi ku rwego mpuzamahanga.
Kanda munsi kuri iyo link usome inkuru yabanjirije iyi
Tyler Perry yongeye gushinjwa n’umugabo ihohoterwa rishingiye ku gitsina – Impinga Media







