RDF yunamiye LT Gen Innocent Kabandana waguye mu bitaro bya Gisirikare biri I Kanombe.
Ku wa 7 Nzeri 2025 Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda[RDF] yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko yunamiye Lt Gen Innocent Kabandana watabarutse azize uburwayi busanzwe aho yaguye mu bitaro bya Gisirikare bya Kanombe.
Uyu musirikare yakoze inshingano ziri ku rwego rwo hejuru harimo kuyobora ingabo zoherejwe bwa mbere mu mpeshyi ya 2021 zarwanyije ingabo muri Cabo Delgado muri Mozambique. Yayoboye ishuri rya gisirikare (Rwanda Military Academy).Lt Gen Innocent Kabandana yari ufite ubunararibonye mu bya gisirikare n’ubuyobozi bw’Ingabo kuko yanabaye umuyobozi ushinzwe ubufatanye mu bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda i Washington. DC.Yabaye Umuyobozi w’amasomo ku Ishuri rya gisirikare rya Gako aba n’Umuyobozi wungirije w’Ingabo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, UNMISS.Yabaye umuyobozi muri RDF ushinzwe ibikoresho, Umuyobozi w’ishuri rya gisirikare, Rwanda Peace Academy, ndetse n’Umuyobozi wa ‘Special Forces’.