Umuhanzikazi Lilian Mbabazi yanenze bikomeye umunyamakuru w’imyidagaduro MC Kats, nyuma y’amagambo aherutse gutangaza avuga ko Ihuriro ry’Abahanzi muri Uganda (Uganda National Musicians Federation – UNMF) ritagize uruhare rugaragara mu gufasha umuhanzikazi Fille Mutoni mu gihe yari ari kwivuza ibiyobyabwenge.
Mu minsi ishize, MC Kats yari yatangaje ko iri huriro ritafashije bihagije Fille mu rugamba rwo kureka ibiyobyabwenge. Icyakora, mu kiganiro yagiranye na Galaxy TV, Lilian Mbabazi, umuhanzi w’Umunyarwandakazi ufite inkomoko no muri Uganda, yamaganye ayo magambo, avuga ko atari ukuri kandi ko adaha agaciro ibikorwa UNMF imaze igihe ikora mu ibanga.
Yagize ati: “Ntekereza ko MC Kats aramutse avuze ukuri, yisuzumye akibuka ibyo twakoze byose ku bwa Fille. Ntabwo turi abantu bajya batangaza ibyo twakoze dufasha abandi. Ikibazo ni uko Kats atavuze ukuri.”
Yakomeje avuga ariko ateruye ko MC Kats, yasubira gusuzuma magambo ye ndetse akemera uruhare iri huriro ryagize mu ivurwa rya Fille.
Yagize ati: “Kats, byaba byiza umpamagaye kuko ibyo wavuze si ukuri. Urabizi neza y’uko twamubaye hafi, uravuga ko ntacyo twakoze, ibyo ni ibinyoma. Reka tuvuge ukuri.”
Lilian Mbabazi yanagaragaje ibikorwa UNMF yakoze mu myaka ibiri ishize, avuga ko iri huriro ryafashije abahanzi benshi binyuze mu gutera inkunga ibitaramo byabo no kubafasha kwita ku buzima bwo mu mutwe no kubavura ibibazo by’ibiyobyabwenge.
Yavuze ko Fille nawe ari umwe mu bafashijwe muri iyo gahunda.
Yashimangiye ko UNMF imaze hafi imyaka ibiri ifasha abahanzi, ibafasha kongera kwiyubaka no guteza imbere ubuzima n’imyuga yabo.
Yagize ati: “Tumaze hafi imyaka ibiri dufasha abahanzi. Twateye inkunga ibitaramo byinshi, kandi binyuze mu ishami ryita ku buzima bwo mu mutwe, twafashije abahanzi benshi kwivuza.”
Ku bijyanye n’ibyatangajwe ko Fille atafashijwe, Lilian yavuze ko atari byo, ashimangira ko iri huriro ryafashije abahanzi benshi mu buryo bwabafashije kongera guhaguruka no kwiteza imbere, harimo na we ubwe.







