Isi y’ubuhanzi yahuye n’igihombo gikomeye nyuma y’urupfu rwa Lil Poppa, umuraperi w’imyaka 25 wari wazamutse mu buryo butangaje muri Amerika. Yapfuye ku wa 18 Gashyantare 2026, asiga inyuma umurage w’indirimbo zikomeye zivuga ku buzima nyakuri.
Lil Poppa, wari azwi ku izina rye nyakuri ni Janari Damon Coleman, yavukiye i Jacksonville muri Leta ya Floride. Ubuzima bwe bwabaye urugendo rurerure aho yatangiye ari umwana wo mu mihanda aza kuyivaho aratumbagira agera ku ziko rya muzika. Muri 2022, yabonye amahirwe akomeye ubwo yasinye amasezerano na Collective Music Group (CMG), ikigo gikomeye cy’umuhanzi Yo Gotti.
Ibikorwa byamuranze
Mu myaka mike, Lil Poppa yagaragaje ubushobozi bukomeye bwo kwandika no kuririmba. Indirimbo ze nka “Eternal Living”, “Love & War”, “To the Point”, na “Happy Tears” zamenyekanye nawe zimugira icyamamare. Zagiye zigaragaza ubumenyi bwe bwo gufata imyumvire y’abakinnyi be.
Muri Kanama 2025, yasohoye album yise “Almost Normal Again” igizwe n’indirimbo 16, igaragaza ubwamamare bwe nk’umuhanzi. Iyi album yagiye ikurura abantu benshi, ikamuranga nk’umwe mu baraperi bakomeye b’iki gihe.
Icyamwishe
Lil Poppa yari mu myiteguro yo gutangiza urugendo rw’ibitaramo byo kwamamaza album ye nshya. Yari ategerejwe mu gitaramo cyo muri New Orleans muri Werurwe 2026, ariko uwo muhango ntukibaye kubera urupfu rwe rutunguranye.
Yaherukaga gushyira ahagaragara indirimbo “Out of Town Bae” mbere y’urupfu rwe, ikaba yarigize igice cy’inyandiko ye nshya.
Umuhanzi wari azwi ku buryo yari yandika indirimbo zivuga ku buzima bwa nyakuri bwo ku mihanda, agaragaza amakuba n’intsinzi by’ubuzima bwe. Ubu urupfu rwe rugiye gusiga ubusa bukomeye mu isi y’ubuhanzi, cyane cyane muri Floride no muri Amerika muri rusange.
Ibi bikurikira bizashyirwa ahagaragara nyuma y’iperereza ku cyamwishe.







