Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibinyujije mu Bushinjacyaha Bukuru (Department of Justice), yasabye urukiko rw’igihugu gutegeka isenywa rya Google mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa ry’isoko ryagiye ryigaragaza mu bikorwa by’iki kigo binyuze mu gushimangira ububasha bukabije ifite ku mashakiro. Ibi bikurikiye icyemezo cya Mbere cyafashwe muri Kanama n’umucamanza wa Leta, Amit Mehta, werekanye ko Google yashimangiye ubukombe bwayo mu buryo butemewe mu myaka icumi ishize.
Mu nyandiko y’impapuro 23 yagejejwe ku rukiko ku wa Gatatu w’icyumweru gishize, abashinjacyaha basabye ibihano bikomeye birimo kugurisha Chrome, porogaramu isakaza amajwi n’amashusho ikoreshwa cyane ku isi, ndetse n’amabwiriza arwanya uburyo porogaramu y’imikorere ya telefone za Android ishyigikira by’umwihariko urubuga rw’amashakiro rwa Google.
Impamvu yo kugurisha Chrome no Kunoza Ihangana
Abashinjacyaha bavuze ko kugurisha Chrome bishobora “guhagarika burundu imiyoborere ya Google ku buryo bwo kugera ku mashakiro, bikemerera abandi banywanyi guhatana ku isoko.” Nubwo batigeze basaba ko Android nayo yagurishwa, bifuza ko urukiko rwagaragaza ko bishoboka kuyigura mu gihe ibimenyetso byerekana imyitwarire mibi ya Google byakomeza.
Kugurisha Chrome na Android ni igice cy’ingamba nini zo guca intege Google, harimo no guhagarika amasezerano ya miliyari nyinshi y’amadolari isinyana na Apple n’abandi bakora ibikoresho by’ikoranabuhanga kugira ngo urubuga rwa Google rube urwo kwihitirwamo.
Ubushinjacyaha bwanasabye ko Google itagomba gushyigikira serivisi zayo zindi, nka YouTube cyangwa porogaramu nshya y’ubwenge bw’ubukorano yitwa Gemini. Byongeye kandi, basabye ko Google ishyira ku isoko amakuru itanga ku bashakiro bayo kugira ngo n’abandi banywanyi babone uburyo bwo guhangana nayo. Ku bijyanye no kwamamaza, Google yasabwe gutanga amakuru asobanutse ku biciro byishyuzwa abamamaza kugira ngo bigaragaze neza uko abamamaza babona umwanya mwiza mu ishyirwa hejuru ry’amashakiro.

Regulators banifuza ko Google yagabanya uburyo bw’ubwenge bw’ubukorano bwayo bwo gukoresha ibiri ku mbuga z’abandi mu kwigisha porogaramu zayo, bigakorwa hatabangamiwe uburenganzira bw’abatangamo amakuru.
Imyumvire y’Impande Zitandukanye
Kent Walker, Umuyobozi Mukuru w’Ubucamanza muri Google, yamaganye ibi byifuzo yita “ibitekerezo bihubukiwe” bishobora kubangamira ubuzima bw’abaturage no gushyira mu kaga umwanya Google ifite mu by’ubwenge bw’ubukorano, yemeza ko ari bwo buryo bwo guhanga bushya bugezweho ku isi.

Abandi bashakashatsi bagaragaje impungenge ku kuba iyi dosiye ishobora gutera ingaruka zikomeye ku isoko rya tekinoloji, aho ibikorwa by’ubucuruzi bya Google byitezweho kwinjiza amadolari asaga miliyari 300 muri uyu mwaka.
N’ubwo ibyo gusaba isenywa rya Google bigaragaza ubushake bwo guhindura imiterere y’isoko rya tekinoloji muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hari impungenge ku kuba ibi bihanurwa n’urukiko rwa Mehta bishobora kugwa mu rwobo nk’uko byagendekeye Microsoft imyaka 25 ishize, aho urukiko rw’ibanze rwari rwategetse isenywa ryayo, ariko icyemezo kigateshwa agaciro n’urukiko rw’ubujurire.
Icyemezo cya nyuma giteganyijwe mu mpeshyi y’umwaka utaha, nyuma yo kumva uruhande rwa buri wese mu nkiko mu kwezi kwa Mata. Ibi bikomeje gutera impaka zikomeye mu gihugu no mu isoko ry’isi yose ry’ikoranabuhanga.