Umuhanzi Big Eye Starboss yakiriye neza izamuka ry’impano nshya mu ruganda rw’umuziki, avuga ko abahanzi bashya ari ingenzi mu iterambere no guhinduka k’uru rwego. Gusa, yagaragaje ko gutsinda kw’abahanzi bakizamuka bitavuze ko abamaze kwiyubakira izina baba barangiye.
Umuhanzi Big Eye Starboss yakiriye neza impano y’izabukuru mu ruganda rw’imyidagaduro, avuga ko abahanzi bakiri batao ari ingenzi mu iterambare ryu’muziki, nanone avuga ko abahanzi bakizamuka iyo bamaze kwamamara baba bamaze kwiyubakira izina bibi biragiye ‘oya’.
Big Eye yavuze ko uruganda rw’umuziki rufite umwanya uhagije wokwakira abahanzi bose, kandi buri wese akagira abafana be bwite.
Yongeyeho ko kuramba mu muziki bidashingira ku kuba umuhanzi ari we uri kuvugwa cyane mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga gusa, ahubwo bishingira ku gukomeza ugakora cyane (consistency), no kugirana umubano mwiza n’abafana.
Yagize ati: “Turifuza kubina abahanzi bashya bzamuka, kandi ibyo ntibisobanuye ko iyo umuhanzi mushya azamutse ahita afata umwanya ukomeye ‘oya’ jaba hakenewe ibindi byinshi. Ubucuruzi burakomeza, kandi buri wese akomeza gukora ibyr.”
Big Eye yagereranyije uruganda rw’umuziki n’isoko ry’ibinyobwa, aho gishyira hanze ikinyobwa gishya biba bitavuze ko ibimaze igihe ku isoko bihita bivaho ‘oya’.
Yasoje agira ati: “Urugero nabaha, iyo ikinyobwa gishya kigeze ku isokontibisobanuye ko icyari gisanzwe gihita kivaho. Hari abakomeza ku gikoresha, abandi bakagerageza cya kindi gishya hanyuma rimwe na rimwe bakajya basubira kuri cya cyindi cya kera.”






