Korali Ambassadors of Christ yakoreye umurimo w’ivugabutumwa mu kigo ngororamuco cya Gitagata, maze benshi mu bari kuhagororerwa bakira agakiza.
Ni mu gitaramo cyabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Werurwe 2026, mu karere ka Bugesera, umurenge wa Musenyi, mu kagari ka Nyagihunika, mu mudugudu wa Gitagata , ahaherereye iki kigo. Iki gitaramo kiri mu mujyo w’ibitaramo Ambassadores of Christ, iteganya gukora hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo kugeza ubutumwa bwiza kuri bose ahanini bibanda ku hantu hadakunze kugera ibitaramo by’ivugabutumwa.
Uretse kubafasha mu by’umwuka,iyi korali yageneye abigishirizwa muri iki kigo impano zitandukanye zirimo: Bibiliya, imyambaro ndetse n’ibikoresho by’isuku mu rwego rwo kubafasha gukomeza kubaho neza.
Iki gitaramo Korali Ambassadors of Christ yakoze kije gikurikira icyo yakoreye mu kigo Ngororamuco cya Iwawa , tariki ya 21 Gashyantare maze abahagororerwa 195 bagafata umwanzuro wo guhinduka bakakira agakiza.
Korali Ambassadors of Christ kandi igeze kure imyiteguro y’igitaramo cy’amateka irimo gutegura cyo kwizihiza imyaka 30 imaze mu murimo w’ivugabutumwa, ikaba iteganya gukora igitaramo cyo kwizihiza iyi myaka tariki ya 23 Kanama 2026.
Ikigo Ngororamuco cya Gitagata giherereye mu Karere ka Bugesera, umurenge wa Musenyi, mu kagari ka Nyagihunika, mu mudugudu wa Gitagata, aho iki kigo ari kimwe mu bigo Ngororamuco bitatu biyoborwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuco (NRS).
Mu kigo Ngororamuco cya Gitagata hagororerwa abagore n’abakobwa bafatiwe mu myitwarire ibangabira abaturage,abahagororerwa baza baturutse mu bigo binyurwamo by’igihe gito (Transit Centers) , biyoborwa n’uturere bagahabwa amasomo y’igororamuco n’imyuga.
AMAFOTO ya Korali Ambassadors of Christ ubwo bataramiraga i Gitagata mu mpera z’icyumweru gishize
















