Umuhanzi ukomoka muri Nigeria wamamaye cyane, mundirimbo zigiye zitandukanye, Kizz Daniel, yagaragaje ko abayeho nk’umuntu ikennye nyuma yo gusobanukirwa ko gushaka amafaranga bitagira iherezo kandi ko buri gihe usanga bantu bayashaka kuva bavutse kugeza basaje batarayabona.
Uyu muhanzi watsindiye ibihembo bitandukanye, ibi yabitangaje abicishije ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yagize ati: “Abantu benshi abafite ubutunzi bakunze kwiheba bavuga ko bafite ubukene cyagwa ugasanga abayeho mubwoba bukomeye.”
Yakomeje avuga ko abandi usanga bahora bashaka amafaranga ariko ntagwire ngo abemenshi, rimwe na rimwe bakaburira imiryango yabo umwanya kubera ibyo gusa.
Ati: “Ntabwo bikwiye mu by’ukuri. kuko iyo amafaranga aje, akenshi ibyishimo bihita bishira?” ibi yabyibajije, anagira inama abakunzi be n’uko abakurikira amafaranga cyane bajya kure y’ururkundo n’ibyishimo bakimika ibinyoma cyane, bigaragaza ku mbuga nkoranyambaga kugirango babarebe nyama ibyo berekana, ataribyo bafite. ”
Umwe mubasomye ubutumwa bwe yanditse agira ati: “Mbese urimo gushaka kuvuga ko amafaranga atazana ibyishimo?? Kandi nawe ushaka buri munsi. ngaho uzarekere kuyashaka turebe uko wabaho.”
Mu gusubiza ibyo, Kizz Daneil, yasobanuye ko abaho nk’umuntu ufite ubukene, cyane ko amafaranga ateri we uyakurikirana cyagwa ngo abe ariwe uyatunze ibyo bifite ababyitaho, niyo ayakeneye nawe asaba nk’abandi.
Ati: “Lol… Nyikora nk’umuntu ukennye buri munsi. Nt’amafaranga ngira, afite uyakotorora ubwo rero urabyumva nta nigiceri gira.
Ati: “Bantu, sinavuga ngo nti musheke amafaranga ’oya’ muyashake ariko muruhuke cyagwa mushakire umwanya imiryango yanyu, ikindi mwibukeko amafaranga azana ibibazo, kubaho mu bwoba nashira zabahonte? Bizagenda bite?. Abatuze amafaranga ntibazakubwira ukuri.






