Mu gihe u Rwanda rukomeje gushimangira umubano warwo n’ibihugu byo mu Karayibe mu bijyanye na dipolomasi, ubukungu n’ubukerarugendo, hagiye hagaragara n’indi nkingi ikomeye y’umuco: umuziki. Muri uru rugendo, umuhanzi w’umunya-Jamaica uririmba reggae na dancehall, FyaVerse, ari kwigaragaza nk’uharanira guhuza ibi bice by’isi binyuze mu mushinga wihariye w’umuziki ugamije gushyira u Rwanda ku isonga.
Uyu muhanzi wakuriye muri Manchester mu Bwongereza na Jamaica ateganya gusohora album ye ya mbere yise Kingston to Kigali mu mwaka wa 2026. Iyi album izaba igizwe n’indirimbo yakoranye n’abahanzi b’Abanyarwanda, ikazaba ihuriro ridasanzwe ry’injyana za Karayibe n’iz’Iburasirazuba bwa Afurika.

Nk’uko tubikesha The New Times, FyaVerse yavuze ko uyu mushinga utari uguhanga umuziki gusa, ahubwo ko ari uburyo bwo gushimangira umubano w’umuco hagati y’uturere dufite amateka ahuje yo kwihangana no kwisubira. Yagize ati: “U Rwanda rufite imbaraga zidasanzwe. Ni igihugu cyabashije guhindura amateka akomeye isoko y’udushya n’iterambere. Ibyo mbona bifitanye isano n’urugendo Jamaica yanyuzemo.”
FyaVerse yatangiye urugendo rwe rw’umuziki akiri muto, yandikaga ibisigo akanaririmba mu bitaramo by’iwabo. Umuziki wamubereye inzira yo kugaragaza amarangamutima n’ubutumwa ashaka kugeza ku rubyiruko. Avanga reggae, dancehall n’injyana za Afro-fusion mu gusobanura ubuzima, amasomo n’intsinzi abantu banyuramo. EP ye ya mbere 1738 yamugaragaje nk’umuhanzi utekereza ku rwego mpuzamahanga, kuko harimo umuhanzi wo muri Nigeria.
Ku Rwanda, FyaVerse ateganya kurusura mu ntangiriro za 2026 hamwe n’ikipe ye, agamije gukorana n’abashoramari, abategura ibitaramo no gusura ahantu hatandukanye h’umuco n’ubukerarugendo. Muri urwo rugendo, ateganya gukorana n’abahanzi b’Abanyarwanda barimo Vaga Vybz, Dee Rugz, Sintex, Bruce Melodie na Chriss Eazy, ndetse akanaha amahirwe impano nshya.
Uretse kuba umuhanzi, FyaVerse yashinze inzu itunganya umuziki yitwa Worldclassic Records, agamije gufasha impano nshya no kwagura umuziki ku rwego mpuzamahanga. Avuga ko intego ye mu myaka itanu iri imbere ari ukwagura uru rwego agahuza impano zo muri Afurika, Karayibe n’ahandi ku isi, yubaka umurage w’umuziki uhuza imizi n’ejo hazaza.








